Kuri uyu wa 27 Werurwe 2026, Inteko y’Umuco yamuritse Inkoranyamuga y’Ikoranabuhanga mu Kinyarwanda, (ICT Terminological Dictionary in Ikinyarwanda), igamije gushyigikira gahunda yo gushyira Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga.
Ni Inkoranyamuga igizwe n’amapaji 274 n’amagambo 1 700; yanditswe mu gihe cy’imyaka itatu kuva mu mwaka wa 2023-2026.
Amwe mu magambo mashya wasangamo ni; Ingaragazamashusho cyangwa Mwerekana bizwi nka ‘Srceen’ mu Cyongereza, Mugabuzi bita ‘Server’ mu rurimi rw’Icyongereza, Intima cyangwa isanduku ya mudasobwa izwi nka ‘Central Processing Unit/ CPU n’ayandi.
Inteko y’Umuco igaragaza ko iyo Nkoranyamuga yakozwe mu buryo bw’impapuro ariko ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) igiye gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo buri wese yayibona kuri murandasi.
Igaragaza ko ayo magambo yacuzwe mu rwego rwo gukungahaza ururimi rw’Ikinyarwanda no gufasha Abanyarwanda kubona amagambo y’Ikinyarwanda bakoresha mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera agaragaza ko nyuma yuko bigaragaye ko abantu bakoresha nabi Ikinyarwanda hakozwe ubushakashatsi hagamijwe kureba impamvu; basanga imwe muri zo ari uko hari ababura amagambo yabugenewe y’Ikinyarwanda.
Yagize ati: “Ubushakashatsi bwatugaragarije ko imwe mu mpamvu Abanyarwanda badakoresha neza Ikinyarwanda bavanga indimi, ari uko babura amagambo yabugenewe cyane cyane mu magambo ajyanye n’iterambere harimo n’ikoranabuhanga.”
Bamwe mu bagize uruhare mu icurwa ry’ayo magambo bagaragaza ko yacuzwe hashingiwe ku miterere iba isanzwe y’ikintu kigiye gucurwa cyangwa icyo byenda gusa ubundi kigashyirwa mu Kinyarwanda.
Habumuremyi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) wagize uruhare mu kuyacura yagize ati: “Iyo ucura ijambo ureba imiterere y’ikintu kivugwa, ahantu gikunda gukoreshwa cyangwa ikintu bijya gusa; noneho iryo jambo ukarishaka mu rurimi rwawe ukarizana akaba ari ryo ushyira hariya.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Rurangwa Eraste ashimangira ko Inkoranyamuga ije ikenewe kandi igiye no gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo igera kuri benshi.
Ati: “Ni uburyo bwiza bwo kujya tubona ibisubizo biboneye mu rurimi rwacu ku buryo umuntu utazi Icyongereza cyangwa Igifaransa azajya abona ibisubizo. Igiye gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo n’umuntu ufite igitekerezo ashobora kugitanga kugira ngo kinozwe.”
Iradukunda yongeyeho ko bagiye gukora ubukangurambaga n’izindi nzego kugira ngo igera kuri bose kandi ko izagenda igaburirwa ku buryo n’andi magambo mashya azavuka azongerwamo.
Mu gukora ubushakashatsi bwo kwandika inkoranyamuga y’ikoranabuhanga, hakaba haribanzwe ku muga (amagambo) akoreshwa cyane mu Rwanda n’inzego z’imirimo ziha serivisi Abanyarwanda.
Andi yitaweho ni agaragara ko azakenerwa n’Umunyarwanda uwo ari we wese, bitari ngombwa ko ari inzobere mu ikoranabuhanga ariko akaba yamufasha kwiyungura ubwenge n’ubumenyi mu ikoranabuhanga.








