Byinshi kuri gahunda ya miliyari 25 Frw yo guteza imbere AI 
Ikoranabuhanga

Byinshi kuri gahunda ya miliyari 25 Frw yo guteza imbere AI 

ZIGAMA THEONESTE

October 18, 2025

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gutangira gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye igamije guhindura u Rwanda igicumbi cy’ubwenge muntu buhangano (AI) binyuze mu guhanga ibishya mu buzima, uburezi n’ubuhinzi. 

Umuryango Bill and Melinda Gates Foundation ni wo watanze akayabo ka miliyari 17.5 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Urwo ruhurirane rw’imishinga rwatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Yves Iradukunda, wahamirije Abasenateri ko AI ibonwamo ahazaza h’iterambere rirambye ry’Igihugu. 

Iradukunda yavuze ko “AI Scaling Hub” izakoresha igice cy’ingengo y’imari yayo mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bari gutegura ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI), kandi biteganyijwe ko porogaramu za mbere zizatangira gukora mu mwaka utaha.

Mu nama mpuzamahanga y’Ubwenge Muntu Buhangano (Global AI Summit on Africa) yabereye muri Afurika muri Mata 2025, Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation watangaje gahunda yo gushyiraho “AI Scaling Hubs” enye kuri uyu mugabane, u Rwanda rukaba rwaratoranyijwe kwakira iya mbere biciye muri Centre for the Fourth Industrial Revolution (C4IR) ikurikiranwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na’Inovasiyo (MINICT).

Uwo muryango wari wariyemeje gutanga inkunga ya miliyoni 7.5 z’amadolari ya Amerika azakoreshwa mu myaka itatu, ariko Iradukunda yavuze ko ayo mafaranga amaze kwikuba kabiri.

Iradukunda ati: “Ni umushinga uzakomeza kwaguka, kandi ingengo y’imari iziyongera uko igihe gishira. Dushimira ubufatanye dufitanye n’Umuryango Gates Foundation”.

Rwanda AI Scaling Hub yashyiriweho guteza imbere iterambere n’ikoreshwa ryiza ry’Ubwenge Muntu Buhangano mu gukemura ibibazo bifatika byugarije imibereho ya rubanda, cyane cyane abafite ubushobozi buke.

Ibyo bikorwa birimo gukoresha AI mu buvuzi bwisunze ikoranabuhanga, amashusho ya “ultrasound”, amasomo y’ikoranabuhanga no mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Imwe mu mishinga y’ingenzi iri muri iyi gahunda

Serivisi z’Ubuvuzi zifashisha AI

Ni gahunda zateguwe n’Urubuga Irembo mu rwego rwo gufasha gahunda za Leta z’ubuzima, iyi porogaramu igamije koroshya uburyo bwo kubona serivisi z’ubuzima bw’ibanze binyuze mu buvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga.


Abaturage bazajya bakoresha USSD, amajwi, SMS, ikiganiro kuri chat cyangwa ku rubuga rwa interineti kugira ngo bavugane n’abaganga.

AI izajya igenzura ibimenyetso by’indwara, itange inama zijyanye n’ubuzima mu Kinyarwanda, kandi iyobore abarwayi aho bashobora kwivuza.

Iyi gahunda yibanda cyane ku baturage bo mu byaro, Abajyanama b’ubuzima n’abafite ubwisungane mu kwivuza bwa mutuweli.

Uburyo bwo Gukoresha AI mu kugenzura amasoko y’imiti

Uyu mushinga ugamije kunoza uburyo isosiyete ya Rwanda Medical Supply (RMS) itunganya isoko ry’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi hifashishijwe AI.


AI izajya ikoreshwa mu kugaragaza hakiri kare igihe imiti ishobora gushira, gukora igenamigambi ry’isoko, no gufasha mu kuyigura neza ku giciro gito.

Izajya igereranya ibiciro, isuzume abatanga isoko, inagaragaze uko imiti izakenerwa hashingiwe ku makuru y’abaturage n’aya serivisi z’ubuvuzi.

Ibi bizafasha mu kubika neza imiti, kugabanya ibiciro, no gutuma abaturage bayibona ku gihe.

Ikoreshwa rya AI mu gusuzuma abagore batwite

Mu rwego rwo gufasha abagore batwite, hazashyirwaho ibikoresho bya ultrasound byifashisha AI bizajya bikoreshwa n’abaforomo n’ababyaza bafite ubumenyi buke mu bitaro by’ibanze.

AI izajya isuzuma amashusho yafashwe, ikagena igihe cyo gutwita n’icyago cy’indwara, byose mu gihe kitageze ku minota 10.

 Ibi bizafasha mu kubungabunga ubuzima bwa nyina n’umwana, cyane cyane mu byaro.

Serivisi z’inama z’ubuhinzi zifashisha AI

Ubu buryo bugamije gufasha abahinzi bato, cyane cyane abagore n’urubyiruko, kubona inama z’ubuhinzi zijyanye n’igihe nyacyo.

AI izajya ihuza amakuru y’ubutaka, indwara z’ibihingwa, imihindagurikire y’ikirere n’isoko, maze itange inama ziteganyirijwe buri muhinzi ku buryo bworoshye binyuze kuri WhatsApp, SMS, cyangwa amajwi.


Iyi gahunda igamije gushyigikira ubuhinzi bwisunze ikoranabuhanga y’u Rwanda no gufasha mu buhinzi burengera ibidukikije.

Gusuzuma Amasomo hifashishijwe AI

Uyu mushinga uzazana uburyo bwo gusuzuma abanyeshuri mu mashuri abanza (Kuva mu wa mbere kugera mu wa gatanu) hifashishijwe AI mu masomo y’icyongereza n’imibare.

Abarezi bazajya bafotora impapuro z’ibisubizo by’abanyeshuri, AI ikazisuzuma, igaragaze aho umwana afite intege nke, kandi itange raporo y’umusaruro mu buryo bwihuse.


Ababyeyi bazajya babona raporo z’ikoranabuhanga, naho abarimu bagahabwa ubufasha bwo gushyira imbaraga ku banyeshuri bagorwa n’amasomo.

Mu Buhinde, ubu buryo bwatumye hasuzumwa abarenga miliyoni 6.23 mu mwaka umwe, kandi u Rwanda ruteganya ko bizazamura cyane ireme ry’uburezi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Iradukunda ati: “Ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorikori rifite ubushobozi bwo gufasha abarimu kugabanya ikinyuranyo kiri hagati yabo n’abanyeshuri, cyane cyane mu mashuri afite abanyeshuri benshi.”

Muri rusange, AI Scaling Hub izaba urubuga ruhuza inzego zitandukanye mu guteza imbere ibisubizo by’ibibazo hisunzwe ikoranabuhanga mu Rwanda, kuva ku gitekerezo kugera ku isoko binyuze mu guterwa inkunga, kubona ibikoresho bya mudasobwa zifite imbaraga, no kubona ubujyanama.

Izanatanga kandi ubufasha mu by’amategeko n’amabwiriza kugira ngo ikoreshwa rya AI ribe ryiza, rifungurira bose amahirwe, kandi rirambye mu iterambere ry’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda yasobanuye imishinga 5 izakoreshwamo AI

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA