Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 16 Kanama 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi batandukanye.
Itangazo rishyiraho Guverinoma nshya ya 2024-2029 rigaragaza ko igizwe n’abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta icyenda.
Muri Minisiteri zari zisanzweho, eshatu ni zo zahawe abaminisitiri bashya. Muri izo mpinduka Prudence Sebahizi yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), asimbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari kuri uwo mwanya kuva tariki ya 30 Nyakanga 2022.
Prudence Sebahizi wahawe kuyobora Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu mpuzamahanga ndetse afite n’uburambe mu bijyanye no kwihuza kw’Akarere no kugena amabwiriza agenga ibihugu bikagize aho afite inararibonye y’imyaka irenga 20.
Sebahizi afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Iterambere Mpuzamahanga “International Development Policy” yakuye muri Kaminuza Nkuru ya Seoul muri Korea y’Epfo.
Mu bihe bitandukanye, Sebahizi yakoze imirimo mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera.
Ari mu bari mu biganiro byaharuye inzira yo kwinjira k’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu mwaka wa 2006.
Yanatanze ubujyanama kuri Guverinoma y’u Rwanda ku kwihuza kwarwo n’Akarere, u Rwanda rwinjira muri EAC muri Nyakanga 2007.
Sebahizi yakoze mu mirimo ya Leta mu myaka irenga 10 aho yabaye Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe gukurikirana ibiganiro by’ubucuruzi mpuzamahanga no kwihuza n’Akarere.
Muri iyi mirimo yatangiye mu 2006, Sebahizi yanagize uruhare mu kugena ibigomba gushingirwaho mu ishyirwaho ry’Isoko rihuriweho rya EAC.
Mu bujyanama yatangaga, Sebahizi yakoranye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ibiro bya Perezida wa Repubulika ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Sebahizi yabaye Umuhuzabikorwa wo ku Rwego rw’Igihugu w’Ihuriro ry’Imiryango yigenga yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, East African Civil Society Organizations’ Forum (EACSOF), hagati y’umwaka wa 2012 n’uwa 2014.
Yanahawe ishimwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC kubera umusanzu we wubakiye ku bujyanama yatanze mu ishyirwaho ry’Isoko rihuriweho n’ibihugu bigize uyu Muryango.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi yabarizwaga muri Ghana aho yari Umuyobozi akaba n’Umuhuzabikorwa mu Bunyamabanga bw’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Isoko Rusange ry’Afurika, (African Continental Free Trade Area/ AfCFTA).
Mu nshingano ze kuva muri Kanama 2016, Sebahizi yabaye Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki ku Munyamabanga Mukuru n’ibigo bikorana na AfCFTA hagamijwe guhuza imikorere n’imikoranire yabyo.
Kuva mu 2015 hatangiye gutegurwa amasezerano ya AFCTA, Sebahizi yayoboye itsinda ry’inzobere zitanga ubufasha mu bya tekiniki n’ubundi hagamijwe guha imbaraga imikorere ya Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC) kugira ngo urusheho gukora no kugera ku ntego zawo.
RBA