Abakunzi b’injyana gakondo bateraniye muri Bk Arena bitabiriye igitaramo cya Massamba Intore cyo kwishimira imyaka 30/40 y’ubutore, aho yishimira iyo myaka amaze ari mu nganzo yatabaye kandi ikubaka Igihugu.
Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, gitangira ahagana saa moya n’igice z’umugoroba, aho igice cya mbere cyacyo cyatangiwe n’urubyiruko rwamuritse imideli bigashimisha abacyitabiriye.
Abitabiriye igitaramo bakiriwe mu buryo bwa gihanzi banataramirwa n’umuhanzi Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz, waririmbye indirimbo zirimo Wowe gusa, Ntabwo yantegereza, Kunda ugukunda ya Mutamuriza Anonciata uzwi nka Kamariza, Massamba avuga ko bafitanye amateka mu bihe by’inganzo yo mu ishyamba, aho bombi bari bagamije guhanga no kuririmba indirimbo zatangaga morale ku basirikare ndetse n’izashishikarizaga abantu gutanga amafaranga yo gukoresha ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Wayz yasoreje ku ndirimbo ye yise You should know yishimiwe n’abari bazinduwe no gutarama ndetse no kwizihirwa.
Hakurikiyeho umuhanzi Ruti Joel wafashije Massamba gutegura igitaramo, akaba yishimiwe n’abataramyi bitabiriye iki gitaramo, agiseruka yerekeza ku rubyiniro, yaserutse mu kivugo cye, ahita akurikizaho indirinbo ye yitwa Cunda, ayibyinana n’abana bato babiri b’abahungu babyinaga injyana ya Kinyarwanda.
Ruti yakurikijeho Law key ya Yvan Bravan wari inshuti ye magara, yakoze ku marangatima ya benshi bakamufasha kuyiririmba no kuyibyina.
Yakomereje mu ndirimbbo yise Amariza yaririmbanye n’umucuranzi wa gitari bagafatanya bakabyinirwa n’umwana muto w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 2-4 y’amavuko, asoreza ku ndirimbo ye Igikobwa yahagurukije buri wese mu bitabiriye igitaramo.
Mu mashusho yabanjirije guseruka kwa Massamba ku rubyiniro, yagaragaje ko uwo muhanzi yatangiye ubuhanzi afite imyaka 13 y’amavuko, hanyuma agatangira inganzo yatabaye ikanubaka Igihugu ari nayo amazemo imyaka.
Nyuma y’ayo mashusho mbarankuru hakurikiyeho Ruti Joel waje gutegurira urubyiniro Massamba Intore yari kuzaho aririmba afatanyije n’abaririmbyi baririmba inyikirizo y’impangaza abantu bacanye amatoroshi.
Massamba yaserutse ku rubyiniro mu ndirimbo Amarebe n’Imena yafashijwe n’abaririmbye indirimbo yitiriwe itorero Amarebe n’Imena yatoje akiri mu buhungiro mu gihugu cy’u Burundi.
Iyo ndirimbo ifite inyikirizo igira iti: Amarebe n’Imena tubahamagaye mwese iwacu.
Yakurikijeho Imihigo y’imfura ivuga ibigwi by’ingabo ku rugamba, uko zarwanye zigahashya umwanzi.
Nyuma yayo yaririmbye indirimbo ya Sentore yacuranzwe n’inanga ya Kinyarwanda icurangwa na Nziza Francis, akurikizaho Berenadeta bivugwa ko Sentore Athanase yaririmbiye umugore we.
Atarava ku rubyiniro Massamba yaririmbye indirimbo Amararo, zarwaniye nyuma yayo afatanyije n’intore babyina gitore ikondera riratsikimba karahava abantu barizihirwa.
Intore Ruti Joel yifashishije indirimbo ingabo za RPA zifashishaga muri morale yitwa Kurudi nyuma, yahaye ikaze Intore Massamba baririmbana Inkotanyi cyane, bakomeza baririrmba izindi ziganjemo izo yaririmbiye ku rugamba zikangurira Abanyarwanda bari impunzi kurengera u Rwanda, Amaraba yatoreje muri Uganda.
Mu gice cya mbere cy’igitararamo 30/40 y’ubutore Massamba Intore yibanze ku ndirimbo yaririmbye, izo yahimbiye mu buhunzi n’iza Sentore Athanase, avuga ko yamutoje, mu gihe mu gice cya kabiri yibanze ku ndirimbo yahimbye akanaririmbira ku rugamba rwo kubohora Igihugu zirimo Baraza, Dushengurukanye isheja, Kibonge, Iya mbere ukwakira n’izindi zitatanze agahenge, kuko buri wese mu bitabiriye igitaramo yanyeganyeje umubiri.
Igice cya gatatu cyaranzwe no kuririmba izo gusohora abageni zabanjirijwe na Araje araje, Nzajya inama na nde? Ari hehe? Mpore mpore n’izindi zishimiwe cyane.
Mu gice cya kane cy’igitaramo Massamba yahamagaye umukobwa we bararirimbana, atumira n’undi mukobwa we witabiriye igitaramo na we aramutsa inshuti n’abavandimwe ba Se.
Lionel Sentore nawe yamuhaye ikaze ubwo yari ateye agace gato k’indirimbo Uwangabiye inka araseruka ayiririmba yose mu buryo bwo gusuhuza abantu, Hakurikiyeho Teta Diana wahise ahamagara Jules Sentore baririmbana Umpe akanya nkubwire abantu barizihirwa cyane.
Masamba yasoreje kuri Kanjogera na Rwagihuta abantu bahagaze bamusezeraho barataha.
Mu myaka Massamba amaze mu buhanzi amaze gutoza abahanzi gakondo batari bake ndetse n’amatorero arimo Amarebe n’Imena ryo yatoreje mu Burundi, Amaraba yatoreje muri Uganda n’ay’andi.
Massamba kandi ni umwe mu batoza b’Itorero ry’Igihugu Urukerereza.