Cadeaux de Dieu Furaha yerekeje muri REG BBC
Siporo

Cadeaux de Dieu Furaha yerekeje muri REG BBC

SHEMA IVAN

December 30, 2025

Cadeaux de Dieu Furaha wakiniraga Patriots BBC yerekeje muri REG BBC yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yari amaze umwaka muri Patriots BBC, akaba yari umwe mu nkingi za mwamba zafashije iyi kipe gusoreza ku mwanya wa kane muri Shampiyona iheruka.

Furaha abaye umukinnyi wa gatatu utandukanye muri Patriots nyuma Steven Hagumintwari na Frank Kamndoh berekeje muri Tiger BBC.

REG BBC yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka, yatangiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2026 uzatangira tariki ya 24 Mutarama 2026.

Cadeaux de Dieu Furaha yatandukanye na Patriots BBC yari amazemo umwaka
Cadeaux de Dieu Furaha asanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA