Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko ryatangiye iperereza ku mvuururu zabaye nyuma y’umukino wa CAF Champions League wahuje Al Hilal SC na MC Alger ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo, kuri Stade Amahoro i Kigali.
Uyu mukino warangiye Al Hilal SC itsinze ibitego 2-1, wakurikiwe n’imvururu n’ubushyamirane bw’abakinnyi n’abakozi b’amakipe yombi barwana, ubwo umusifuzi yari amaze kuvuga ko umukino urangiye.
Hashize akanya gato umukino urangije, bamwe mu bakinnyi ba MC Alger batangiye gushwana no guterana amagambo n’abakinnyi ba Al Hilal, ibintu byahise bihinduka imirwano ku mpande zombi.
Umwuka mubi warushijeho kuzamuka ubwo icupa ry’amazi ryajugunywe rigana ku ntebe y’abatoza ba MC Alger, bikurura umujinya mwinshi mu bakinnyi b’iyi kipe.
Byahise bituma bamwe mu bakinnyi ba MC Alger bakurikirana umukinnyi wa Al Hilal, Jean Claude Girumugisha, ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, baramuzenguruka bagira ngo bakubite, igikorwa CAF ifata nk’icyo kutihanganirwa.
Abashinzwe umutekano polisi n’abayobozi b’amakipe bahise bagera aho izo mvururu zaberaga kugira ngo bahoshe imirwano yari itangiye gufata indi ntera.
Umwe mu bayobozi muri CAF yabwiye The Newtimes ko batangiye iperereza kuri iyo mirwano, yagize ati:“Turi gukora iperereza kugira ngo tumenye ukuri ku byabaye. Umupira w’amaguru ni amarushanwa ariko unubahiriza amahame y’ubworoherane mu mikino (fair play), bityo ntitwakwemera imirwano cyangwa imyitwarire mibi.”
CAF yatangaje ko yatangiye gusesengura raporo y’abasifuzi kandi ishobora gufatira amakipe yombi ibihano bikomeye birimo amande n’ibihano ku bakinnyi bazagaragara ko bagize uruhare mu bikorwa by’urugomo cyangwa imyitwarire idakwiriye.
MC Alger imaze iminsi itarebwa neza na CAF, kuko no mu kwezi gushize yagiranye amakimbirane n’ikipe ya Orlando Pirates.
Icyo gihe yahanishijwe gukina imikino ibiri nta bafana ndetse n’ihazabu ya $100,000 (hafi miliyoni 145 Frw) kubera imyitwarire mibi.
Kubera ibyabereye i Kigali, iyi kipe ishobora kongera kubona ibindi bihano bikomeye nibimenyekana ko yarenze ku mabwiriza ya CAF.