Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje abakinnyi batanu bazatoranywamo umwe uzahabwa igihembo cy’uwahize abandi muri Afurika mu mwaka wa 2024.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, ni bwo CAF yashyize hanze amazina ya bamwe mu bagomba gutoranywamo ab’indashyikirwa bahize abandi muri ruhago.
Muri abo harimo Simon Adingra wo muri Côte d’Ivoire, Serhou Guirassy w’Umunya-Guinea, Achraf Hakimi wo muri Maroc, Ademola Lookman wa Nigeria ndetse na Ronwen Williams wo muri Afurika y’Epfo. Abo bose bitwaye neza mu Gikombe cya Afurika cya 2023.
Si ibi bihembo bizatangwa gusa, kuko hari igihatanirwa cy’umunyezamu mwiza uzava hagati ya André Onana, Yahia Fofana, Mostafa Shobeir, Stanley Nwabali na Ronwen Williams.
Abatoza beza bazatoranywa hagati ya Pedro Gonçalves wa Angola, Emerse Faé wa Côte d’Ivoire, Sébastien Desabre wa RDC, Marcel Koller wa Al Ahly na Hugo Broos wa Afurika y’Epfo.
Umuhango wo gutanga ibihembo ku mukinnyi wahize abandi, uteganyijwe ku wa tariki ya 16 Ukuboza 2024, ukabera mu Mujyi wa Marrakech mu gihugu cya Morocco.
Umwaka ushize umukinnyi mwiza w’Afurika yabaye Rutahizamu w’Umunya Nigeria Victor Osimhen.