CAF yemeje amatariki y’igikombe cy’Afurika cya 2025
Amakuru

CAF yemeje amatariki y’igikombe cy’Afurika cya 2025

SHEMA IVAN

June 21, 2024

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa muri Morocco kizatangira tariki 21 Ukuboza 2025 gisozwe tariki 18 Mutarama 2026.

Ibi byemweje mu Nama ya Komite Nyobozi ya CAF yateranye ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 i Cairo mu Misiri iyobowe na Perezida, Dr Patrice Motsepe.

Ku ikubitiro byari byavuzwe ko iki gikombe cy’Afurika kizakinwa mu ntangiriro za 2026 kubera Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizakinwa mu buryo bushya bw’amakipe 32 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri 2025.

Perezida w’ishyirahame ry’Umupira w’Amaguru muri Morocco Mr Fouzi Lekja yijeje abazitabira iki gıkombe cy’Afurika ko Morocco izakora ibishoboka byose ngo irushanwa rigende neza.

Yagize ati: ”Turizera ko igikombe cy’Afurika CAN 2025 izaba igikorwa cyiza cyo guha icyubahiro Afurika na Marocco izatanga uburyo bwiza bwo kwakira Abanyafurika bose ndetse n’Isi yose.

Tombola igaragaza uko amakipe y’ibihugu azahura mu matsinda yo gushaka itike ya CAN 2025 iteganyijwe tariki 4 Nyakanga 2024 mu Mujyi wa Johannesburg, muri studio za televiziyo ya Super Sport saa munani n’Igice ku masaha y’i Kigali.

Ibihugu 48 bizashyirwa mu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane buri rimwe, aho amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita abona itike yo kujya muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 35 mu mijyi itandukanye yo mu Majyaruguru y’Afurika muri Morocco.

Muri iki Gikombe cy’Afurika kizabera muri Marocco mu 2026 hazaba hashakwa ikipe isimbura Côte d’Ivoire ifite igiheruka yegukanye itsinze Nigeria ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

İyi Nama ya Komite Nyobozi ya CAF kandi yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Abagore   WAFCON 2024 muri Morocco kizatangira tariki 5 Nyakanga kugeza tariki 26 Nyakanga 2024.

Ikipe y’Igihugu ya Cote d’Ivoire ni yo ifite igikombe cy’Afurika giheruka

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA