Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ubusabe bw’amakipe ya Al Hilal SC na Al Merreikh yo muri Sudani bwo gukina muri Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino 2025/2026.
Ayo makipe yasabye uburenganzira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo akine muri Shampiyona y’u Rwanda, kubera ikibazo cy’umutekano muke uri muri icyo gihugu.
Tariki ya 24 Ukwakira 2025, FERWAFA yabihaye umugisha, bigezwa no muri Rwanda Premier League itegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Icyakora ayo makipe yombi yari ategereje ko CAF yemeza icyifuzo cyayo cyo gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Inama ya komite Nyobozi ya CAF yateranye Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, mu mujyi wa Rabat muri Maroc yemeje ubusabe bw’aya makipe bwo gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Al Hilal SC ikomeje kwitegura imikino y’amatsinda ya CAF Champions League, aho igomba gukina na MC Alger, ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, kuri Stade Amahoro.
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa Munani, aya makipe azayikina nk’ibirarane kuko azahita akomereza aho igeze.
Biteganyijwe kandi ko nta gihindutse mu mpera z’iki cyumweru, Rwanda Premier League izashyira hanze ingengabihe ya Shampiyona ivuguruye izagaragaza uko aya makipe azakina.
