CAF yongereye amafaranga igenera amakipe azakina amarushanwa nyafurika 2025/26
Siporo

CAF yongereye amafaranga igenera amakipe azakina amarushanwa nyafurika 2025/26

SHEMA IVAN

July 5, 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amagauru muri Afurika (CAF) yongereye amafaranga igenera amakipe azakina imikino nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup 2025/26.

Aya mafaranga yavuye ku bihumbi 50 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyoni 70 Frw agirwa ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyoni 140 Frw.

Ubwo yiyamarizaga manda ya kabiri Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe yijeje kunoza amarushanwa y’amakipe no gutanga ubufasha bw’amafaranga ku makipe yitabira amajonjora y’ibanze mbere yo kwerekeza mu matsinda.

Muri iyi mikino nyafurika, U Rwanda ruhagarariwe na APR FC muri CAF Champions League na Rayon Sports muri CAF Confederations Cup.

Ibihugu 12 bizaba byemerewe gutanga amakipe ane mu marushanwa nyafurika y’uyu mwaka ni Algérie, Angola, Libya, Maroc, Afurika y’Epfo, Sudani, Côte d’Ivoire, Nigeria, Tunisia, Misiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.

Imikino ibanza mu ijonjora rya mbere izakinwa tariki 19-21 mu gihe iyo kwishyura izakinwa ku wa 26-28 Nzeri 2025.

APR FC na Rayon Sports zizahabwa arenga miliyoni 140 Frw yo kwitegura imikino nyafurika

TANGA IGITECYEREZO

  • Olivier MUSABYIMANA
    July 5, 2025 at 9:52 pm Musubize

    Good

  • Seventy
    July 6, 2025 at 6:49 am Musubize

    Arikose Kuki Hari Ibihugu 14 Byemerewe Gutanga Amakipe Ane Twebe Nko Mu RWANDA Tuzira Iki ? Natwe Baretse Tukarya Dutanga Amakipe Ane . Buriya CAF Ifite Ubwoba Ko Ibikombe Byose Byaryabitaha
    Mu RWANDA .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA