Kuri iki Cyumweru, abaturage ba Cameroon baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aho batangiye kwihitiramo uzabayobora muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.
Abo baturage bari guhitamo Umuyobozi hagati Paul Biya wari usanzwe ubayobora, Issa Tchiroma wigeze kuba Umuvugizi wa Guverinoma, Bello Bouba Maigari wo mu ishyaka UNDP, Akere Muna w’ishyaka Univers Cabral Libi, Joshua Osih w’ishyaka SDF, Hermine Patricia Tomaïno, Ndam Njoya, n’abandi.
Paul Biya w’imyaka 92 ni umwe mu bari guhabwa amahirwe yo kongera gutsindira manda ya munani mu gihe Issa Tchiroma w’imyaka 76; unahagarariye amashyaka y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari guhabwa amahirwe yo kuza ku mwanya wa kabiri.
Issa Tchiroma mu kwiyamamaza kwe yagiye asaba imbaga y’abaturage kumushyigikira bagashyira iherezo ku butegetsi bwa Biya uyoboye icyo gihugu imyaka 43.
Bamwe mu bashyigikiye Issa bagaragaje ko mu myaka 43 ishize Abanyakameruni bababaye kuko nta mirimo iri mu gihugu kandi bayoboreshejwe igitugu.
Guverinoma ya Biya yahakanye ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga bavuga ko Cameroon ari Igihugu kigendera kuri demokarasi.
Gusa abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko bigoye gutsinda Biya mu matora bitewe n’uburyo agenzura inzego zose za Leta ndetse abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba nta mbaraga nyinshi bafite zo kumurwanya.
Abaturage bitabiriye amatora mu Murwa Mukuru Yaoundé, bagaragaje ko bizeye ko ari bugende neza ndetse amahoro, ituze n’umutekano bigakomeza.
Biteganyijwe ko amatora aza kurangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ndetse ibizayavamo bikazatangazwa mu minsi 15 iri imbere.