CAN 2025: Misiri yabonye itike ya ⅛, Maroc inganya na Mali (Amafoto)
Amakuru

CAN 2025: Misiri yabonye itike ya ⅛, Maroc inganya na Mali (Amafoto)

SHEMA IVAN

December 27, 2025

Ikipe y’igihugu ya Misiri “Les Pharaons” yabaye iya mbere yabonye itike ya ⅛ cy’Igikombe cya Afurika cya 2025 itsinze Afurika y’Epfo igitego 1-0 naho Maroc inganya na Mali igitego 1-1.

Hari mu mikino ya kabiri mu Itsinda A na B yabaye ku wa Gatanu, tariki 26 Ukuboza 2025.

Umukino wabimburiye indi mu itsinda rya Kabiri warangiye Zimbabwe inganyije na Angola igitego 1-1.

Gelson Dala yafunguye amazamu ku ruhande rwa Angola ku munota wa 24 naho Knowledge Musona yishyurira Zimbabwe mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.

Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi wahuje Misiri na Afurika y’Epfo dore ko buri kipe yasabwaga gutsinda ibona itike ya ⅛ cyirangiza.

Misiri yafunguye amazamu ku munota wa 45, kuri penaliti yinjijwe na Mohamed Salah nyuma y’ikosa yakorewe na Khuliso Mudau wamukoze mu maso bari mu rubuga rw’amahina.

Mu minota y’inyongera, mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Misiri yahise isigara ari abakinnyi 10 mu kibuga kubera ikarita itukura yahawe Mohamed Hany wakandagiye Teboho Mokoena akabona ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Bafana Bafana yakoze impinduka zigamije gusatira mbere y’igice cya kabiri, Thalente Mbatha asimburwa na Sipho Mbule, ariko igorwa no kunyuza umupira ku munyezamu Mohamed El Shenawy.

El Shenawy wafashijwe cyane n’ubwugarizi bwe, yakuyemo umupira watewe na Aubrey Modiba nyuma yo gihundurwa na Lyle Foster, ndetse asubiza inyuma n’uburyo bwa Siyabonga Ngezana mu minota y’inyongera.

Ni mu gihe Afurika y’Epfo yashoboraga kubona penaliti nyuma y’iminota 90, ariko nyuma yo kureba kuri VAR, umusifuzi agaragaza ko idakwiye.

Umukino warangiye Misiri yatsinze Afurika y’Epfo igitego 1-0, ihita ikatisha itike ya 1/8 cy’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Zimbabwe yanganyije na Angola igitego 1-1.

Gelson Dala yafunguye amazamu ku ruhande rwa Zimbabwe ku munota wa 24 naho Knowledge Musona yishyurira Zimbabwe mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.

Hakurikiyeho umukino wo mu itsinda rya mbere warangiye Zambia inganyije na Comoros ubusa ku busa.

Umukino wakinwe bwa nyuma kuri uyu munsi ni Maroc yakiriye irushanwa na Mali.

Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.

Mu minota wa 30’ umupira wihariwe cyane na Maroc yasatiraga inyuze ku ruhande rw’iburyo rwa Brahim Diaz ari we wari wagoye ba myugariro ba Mali.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira umusifuzi yongeyeho iminota ine y’inyongera.

Ku munota wa 45+2’ Maroc yabonye Penaliti ku mupira Nathan Gassama yokoze n’akaboko.

Iyi Penaliti yinjijwe na Brahim Diaz atsindira Maroc igitego cya mbere.

Igice cya mbere Maroc yatsinze Mali igitego 1-0.

Mu igice cya kabiri, Mali yagarukanye imbaraga zikomeye itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 60’ Lassine Sinayoko wa Mali yakiniwe nabi mu rubuga rw’amahina na Jawad El Yamiq, umusifuzi yifashishije VAR yemeza Penaliti.

Iyi Penaliti yinjijwe na Lassine Sinayoko atsindira Mali igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 70, Umutoza wa Maroc yakoze impinduka eshatu Ayoub El Kaabi, Azzedine Ounahi na Brahim Diaz basimburwa na Youssef En-Nesyri, Abdessamad Ezzalzouli na El Khannouss.

Izi mpinduka zafashije iyi kipe gukomeza gusatira ndetse ku munota wa 77’ bahushije uburyo bwabazwe ku mupira Youssef En-Nesyri ari wenyine mu rubuga rw’amahina yateye ushyirw muri Koruneri n’umunyezamu Djigui Diarra,itagize icyo itanga.

Iminota 10 ya nyuma y’umukino yihariwe n’Igihugu cya Maroc yasatiraga cyane ishaka igitego cy’intsinzi, cyari kuyiha itike ya 1/8 cy’irangiza ariko ubwugarizi bwa Mali bukomeza guhagarara neza.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Kugeza ubu muri itsinda Maroc ni yo ya mbere n’amanota ane, ikurikiwe na Mali na Zambia zinganya amanota abiri ni mu gihe Comoros ari iya nyuma n’inota rimwe.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025, imikino irakomeza mu itsinda C Uganda irahura na Tanzania saa Moya n’Igice naho Nigeria irahura na Tunisia saa Yine z’ijoro.

Guhera saa Munani n’Igice mu itsinda D, Benin irahura na Bostwana naho Senegal irahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo saa kumi n’imwe.

Igitego cya Mohammed Salah cyabonetse mu gice cya mbere, ni cyo rukumbi cyabonetse mu mukino
Mohamed yatsinze igitego cya kabiri cya penaliti muri CAN 2025
Misiri yasoje umukino ari abakinnyi 10 kubera ikarita itukura yahawe Mohamed Hany
Igitego cya Mohammed Salah cyabonetse mu gice cya mbere, ni cyo rukumbi cyabonetse mu mukino
Rutahizamu wa Real Madrid, Kylian Mbappé yari yaje gushyigikira inshuti ye Achraf Hakimi wa Maroc
Zambia yanganyije na Comoros 0-0
Brahim Diaz yishimira igitego yatsindiye mu mpera z’igice cya mbere
Brahim Diaz amaze gutsinda ibitego bibiri muri CAN 2925
Abakinnyi ba Mali bishimira igitego cyo kwishyura
Maroc yanganyije na Mali igitego 1-1

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA