Imikino y’amatsinda y’umunsi wa gatatu w’Igikombe cya Afurika yasize Tanzania itsinzwe na Nigeria, Uganda irimo Denis Omedi itsindwa na Tunisia.
Iyi mikino y’umunsi wa mbere w’Itsinda C na D yabaye ku wa Kabiri, tariki 15 Ukuboza 2025, ku bibuga bitandukanye.
Umukino wabimburiye Indi wahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yakinnye na Bénin.
Ku munota wa 16, Théo Bongonda wa RDC yatsinze igitego cya mbere ndetse isoza igice cya mbere iyobowe n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri gitangiye Cédric Bakambu, yashyize undi mupira mu izamu ariko umusifuzi yemeza ko yari yaraririye nyuma yo gusuzuma kuri VAR.
Bénin yashoboraga kubona penaliti ku munota wa 54, nyuma y’uko bigaragaye ko myugariro wa RDC, Chancel Mbemba akoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.
Umusifuzi yagiye kureba ku ikoranabuhanga rya VAR agasanga ryagize ikibazo ritari gukora, arabyirengagiza ntiyayitanga areka umukino urakomeza, urangira yatsinze igitego 1-0.
Undi mukino wo muri itsinda warangiye Sénégal yatsinze Botswana ibitego 3-0. Harimo bibiri byinjijwe Nicolas Jackson na kimwe cya Cherif Ndiaye.
Umukino w’umunsi wahuje Nigeria yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2023 na Tanzania.
Ku munota wa 36 w’umukino Semi Ajayi wa Nigeria yashyizemo igitego cya mbere ndetse isoza Igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, Tanzania yagarukanye imbaraga nyinshi bidatsinze ku munota wa 50 yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Charles Mombwa.
Nyuma y’iminota ibiri gusa Ademola Lookman, yarekuye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina atsindira Nigeria igitego cya kabiri.
Ntakindi gitego cyabonetse muri uyu mukino birangira Nigeria itsinze 2-1.
Umukino wakinwe bwa nyuma wahuje Tunisia na Uganda.
Muri uyu mukino Uganda yatangiranye imbaraga nke kuko munota wa Cyenda yari yatsinzwe igitego cyashyizwemo na Ellyes Skhiri ku umupira mwiza uvuye muri koruneri yatewe na Hannibal Mejbri.
Ku munota wa 40, Ali Abdi yahinduye umupira ari mu rubuga rw’amahina, usanga Elias Achouri ahagaze neza ahita atera ishoti mu izamu adahagaritse ashyiramo igitego cya kabiri cya Tunisia.
Mu gice cya kabiri Umutoza wa Uganda, Paul Put yatangiranye impinduka Denis Omedi wa APR FC asimbura na Jude Ssemugambi.
Ibi ntibyabujije Elias Achouri gushyiramo igitego cya gatatu ku munota wa 64.
Ku munota wa 90+2 Denis Omedi wa APR FC yabanyije ikinyuranyo atsinda igitego, umukino urangira ari ibitego 3-1.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025, imikino irakomeza mu itsinda E Burkina Faso irahura na Equatorial Guniea saa Munani n’Igice naho Algeria irahura na Sudani.
Guhera Moya n’Igice mu itsinda F Côte d’Ivoire ifite igikombe giheruka cya 2023 irakina na Mozambique naho Cameroon ikine na Gabon saa yine z’ijoro.





