Ikipe y’Igihugu ya Senegal n’iya Mali zageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2025 (CAN2025) nyuma yo kwitwara neza muri 1/8.
Iyi mikino yombi yakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2026.
Umukino wabimburiye indi wahuje Senegal na Sudani kuri Stade Ibn-Batouta.
Ikipe y’Igihugu ya Sudani ni yo yatangiye neza umukino kuko ku munota wa gatandatu, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Aamir Abdallah ku mupira yateye ari mu rubuga rw’amahina ukaruhukira mu rushundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Senegal yinjiye mu mukino itangira gusatira cyane izamu rya Sudani ariko ikagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.
Ku munota wa 25, Sudani yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Mohamed Eisa umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Eduard Mendy.
Ku munota wa 29, Senegal yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Pape Gueye ku mupira yahawe na Sadio Mane ahita atera ishoti rikomeye uruhukira mu rushundura.
Iyi kipe yakomeje kwiharira cyane umupira irusha cyane Sudani yakinaga yugarira.
Ku munota wa 45+3, Senegal yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Pape Gueye ku mupira yahawe na Nicolas Jackson atera ishoti rikomeye umuzamu ananirwa kuwukuramo ujya mu izamu.
Igice cya mbere cyarangiye Senegal yatsinze Sudani ibitego 2-1.
Mu igice cya kabiri, umukino wagabanyije umuvuduko umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati nta kipe irema uburyo bukomeye bwo gutsinda.
Ku munota wa 74, Umutoza wa Senegal yakoze impinduka ebyiri Lamine Camara na Ibrahim Mbaye basimbura Habib Hiarra na Ismaila Sarr.
Nyuma y’iminota itatu izi mpinduka zatanze umusaruro kuko Ibrahim Mbaye yatsinze igitego cya gatatu ku mupira mwiza yacomekewe na Mousaa Niakhate ahita awushyira mu izamu.
Nta kindi gitego cyigeze gishyirwamo, umukino kugeza urangiye, Senegal ikaba yatsinze Sudani ibitego 3-1, ibona itike ya ¼ cy’Igikombe cya Afurika.
Mali y’abakinnyi 10 yasezereye Tunisia
Ikipe y’Igihugu ya Mali y’abakinnyi 10 yageze muri ¼, isezereye Tunisia kuri penaliti 3-2, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wakinwe iminota 120.
Muri uyu mukino, ku munota wa 26 Mali yabonye ikarita itukura yahawe Woyo Coulibaly ku ikosa yari akoreye Hannibal Mejbri.
Mu minota 30, Ikipe y’Igihugu ya Tunisia yahariye cyane umupira, ariko ikagorwa n’ubwugarizi n’umunyezamu wa Mali bari bahagaze neza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, Tunisia yakomeje kwiharira cyane umupira ariko ikagorwa n’ubwugarizi n’umunyezamu wa Mali bari bahagaze neza.
Byasabye gutegereza kugeza ku munota wa 88, ku mupira wahinduwe na Elias Saad usanga rutahizamu Firas Chaouat wari uhagaze neza ashyiraho umutwe ujya mu izamu.
Mbere y’uko umukino urangira, Umusifuzi wa Kane yashyizeho iminota ine y’inyongera.
Ku munota wa 90+3, Yassine Meriah wa Tunisia yakoze umupira mu rubuga rw’amahina Umusifuzi yemeza ari penaliti ya Mali.
Iyi penaliti yinjijwe neza na Lassine Sinayoko atsindira Mali igitego cyo kwishyura.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, hitabazwa iminota 30 y’inyongera:
Iyi minota yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya bityo hashyirwaho penaliti.
Mali yazitwayemo neza isezerera Tunisia iyitsinze penaliti 3-2.
Muri ¼, niteganyijwe ko Mali izahura na Senegal mu mukino utegerejwe ku wa 9 Mutarama 2026.






