Umusifuzi w’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel, yahawe gusifura umukino wo mu Itsinda F ry’Igikombe cya Afurika cya 2025 uzahuza Côte d’Ivoire na Mozambique.
Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatatu,tariki ya 24 Ukuboza 2025, guhera Saa Moya n’Igice kuri Stade ya Marrakech.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje abasifuzi bazasifura uyu mukino wa mbere kuri Les Éléphants yegukanye irushanwa riheruka na The OS Mambas, bayobowe n’Umunyarwanda Uwikunda Samuel uzaba ari mu kibuga hagati.
Azabayungirijwe na Eric Ayimavo Ayamr wo muri Bénin na Dimbiniaina Andriatianarivelo wo muri Madagascar bazamwungiriza, na ho Alhadji Allaou Mahamat wo muri Tchad we akaba umusifuzi wa kane.
Ni mu gihe komiseri w’umukino ni Sita Sangare wo muri Burkina Faso.
