Umusifuzi w’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel, yahawe gusifura umukino usoza iyo mu itsinda D ry’Igikombe cya Afurika cya 2025 uzahuza Senegal na Benin.
Ni umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza 2025, guhera saa Tatu z’Ijoro kuri Stade Ibn-Batouta iherereye mu Mujyi wa Tanger muri Maroc aho iri rushanwa rikomeje kubera ku nshuro ya 35.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje abasifuzi bazasifura uyu mukino bayobowe n’Umunyarwanda Uwikunda Samuel uzaba ari mu kibuga hagati.
Azabayungirijwe na bagenzi batatu bakomoka muri Kenya, aho uwa mbere ari Gilbert Kipkoech uwa Kabiri ni Stephen Onyango naho Peter Waweru azaba ari uwa kane.
Ni umukino uzaba ukomeye hagati y’impande zombi kuko buri ikipe isabwa gutsinda ikabona itike yo gukina imikino ya ⅛ cy’irangiza.
Kugeza ubu itsinda rya Kane riyobowe na Senegal n’amanota ane inganya na RDC ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye (3), Benin ni ya gatatu n’amanota atatu ni mu gihe Bostwana yamaze gusezererwa ari iya nyuma nta nota irabona
Uyu Munyarwanda yaherukaga kuyobora umukino wa Côte d’Ivoire na Mozambique wabaye tariki ya tariki ya 24 Ukuboza 2025.
