Julie Crowley, uhagarariye inyungu za Canada mu Rwanda yatangaje ko biteguye gukomeza gushyigikira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda no gufasha imiryango n’abantu batandukanye kungurana ubumenyi bugamije kwimakaza ihame ry’ubwo burenganzira.
Ni ibyagarutsweho ubwo Julie Crowley yasuraga bamwe mu bakora mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abakora umwuga w’itangazamakuru bari mu mahugurwa y’iminsi itanu yatangiye ku wa 25 Kanama 2025, yateguwe na Sendika y’Abakozi Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, STRADH (Syndicat de Travalleur de droit de l’homme).
Julie yashimangiye ko Canada ishyigikiye amahame y’uburenganzira bwa muntu, anashimira STRADH yiyemeje kwigisha no kungura ubumenyi.
Yagize ati: “Canada ishyigikiye amahame y’uburenganzira bwa muntu kandi twiteguye gukomeza kubashyigikira mu buryo butandukanye.”
Bamwe mu bitabiriye bagaragaje ko amasomo bazunguka azabafasha kunoza akazi basanzwe bakora haba mu nkuru na raporo batanga.
Uwantege Pacifique, Uhagararaiye itsinda ry’uburenganzira bwa muntu (Human Rights Club) mu ishuri rya G.S Mata ryo mu Karere ka Muhanga yagize ati: “Bizamfasha kumenya byimazeyo uburenganzira bwa muntu nuko bwabungabungwa, gukusanya amakuru no kuyarinda.”
Nkotanyi Allan, Umunyamakuru wa BPlus TV yagize ati:” Nzayungukiramo byinshi birimo kumenya uko natara, uko ntegura ndetse nuko natangaza inkuru zigaruka ku muntu wakorewe ihohoterwa, n’ibyo kwirinda igihe ndi gukora iyo nkuru.”
Umuvugizi wa STRADH, Bizimana Alphonse, yashimiye abitabiriye ndetse n’uhagarariye Canada mu Rwanda ku bwo kwiyemeza no kubashyigikira.
Yagize ati: “Ibi bidutera umwete n’imbaraga.”
Yongeyeho ko ubumenyi bazunguka buzarushaho gufasha Abanyarwanda kumva agaciro k’uburenganzira bwabo nkuko babwemererwa n’amategeko no kumenya kubuharanira.