Landry Cyusa Rutabayiro, Umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 30, yitabye Imana azize impanuka aho yari ari muri muri Canada.
Imvaho Nshya yamenye amakuru y’uko nyakwigendera yazize impanuka y’ingunguru yamugwiriye agahita yitaba Imana.
Amakuru avuga ko Landry Cyusa ari umuhungu wa Claudine Marie Solange Nyinawagaga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA).
Landry Cyusa Rutabayiro yitabye Imana afite imyaka 30 y’amabvuko kuko yavutse tariki 03 Mata 1995.