Captain Mwiza Ariane umaze imyaka 12 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), avuga ko aterwa ishema no kuba yarakabije inzozi yakuranye ubu akaba atwara indege muri RDF, aho afatanya n’abandi kurinda umutekano n’ubusugire bw’Igihugu.
Capt. Mwiza w’imyaka 31 y’amavuko, akora inshingano zitandukanye muri RDF, akaba yararangije amasomo y’ibyerekeranye no gutwara indege muri Werurwe 2016 mu kigo cya Akagera Aviation.
Yabaye umwe mu banyeshuri batsinze neza, akaba yarize amashuri yisumbuye muri Lycée Notre Dame de Citeaux ndetse aminuza mu byerekeranye n’Imibanire y’Ibihugu (International Relations).
Mu kiganiro na RBA, Capt. Mwiza yagaragaje ko yabyirutse akunda gutwara indege ariko akumva n’amateka agaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda zabohoye Igihugu, bimutera ishyaka ryo kugera ikirenge mu cyabo.
Avuga ko akazi yifuzaga muri urwo rugendo ari ugutwara indege ari na byo byatumye yiga amasomo ajyanye na siyansi, nyuma yo kuyatsinda neza ahita afata umwanzuro wo kujya mu gisirikare cy’u Rwanda.
Yagize ati: “Zari inzozi nagize kuva nkiri muto aho nifuje gufatanya na basaza bacu na bakuru bacu babohoye Igihugu nanjye numva naza nkafatanya na bo muri ako kazi, nifuza kuba umupilote mba ari byo niga.”
Capt. Mwiza yishimira kuba ari Umunyarwandakazi ufite agaciro mu Ngabo z’u Rwanda kandi ukora neza akazi ashinzwe atirengagije no kuzuza inshingano zo mu rugo.
Ashimangira ko kugira ngo ibyo byose bigende neza bisaba ikinyabupfura no kumenya gukoresha neza igihe kandi agahora yihugura kugira ngo yunguke ubumenyi cyane ko Isi iri kugendera ku muvuduko uri hejuru mu ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Kuba umusirakare mwiza bisaba ikinyabupfura mu kazi kandi kuba umupilote mwiza bisaba guhora wihugura kuko tekinoloji zihora zihinduka.”
Ashimira Leta y’u Rwanda kuba itanga amahirwe angana ku bahungu n’abakobwa bakagaragaza ibyo bashoboye.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri mu myanya y’imbere ku Isi mu gutanga amahirwe angana hagati y’abahungu n’abakobwa ndetse mu 2024, cyabaye icya mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bihariye 61,3%.
Capt. Mwiza ashimangira ko ayo mahirwe abakobwa batagomba kuyinemfaguza ahubwo bagafata iya mbere bagakora neza inshingano bafite.
Abasaba gutinyuka bakajya mu Ngabo z’u Rwanda kuko n’abazirimo bakora neza bigizwemo uruhare no gufashanya no gushyira hamwe.
Ku ruhande rwa RDF, ubuyobozi bugaragaza ko uruhare rw’abagore mu Ngabo z’u Rwanda rutuma inshingano zigerwaho kandi kuba bari mu nshingano zitandukanye ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko bafite ubushobozi bwo gukora imirimo nk’iya basaza babo.
Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Simon Kabera, yagize ati: “Uruhare rwabo rutuma inshingano za RDF zo kurinda ubusugire n’umutekano w’Igihugu bigerwaho kandi mu buryo bwiza.”
Lt Col Kabera yashimangiye ko kuba Capt Mwiza atwara indege za girikare bigaragaza ko n’izindi yazitwara kandi abagore na bo bafite ubushobozi mu mirimo itandukanye.
Ubu umubare w’abagore n’abakobwa bari mu Ngabo z’u Rwanda ugeze kuri 7.5%, ariko gahunda yo guteza imbere uburinganire yatangiye mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, aho abagore bagize uruhare rukomeye mu mirwano no mu zindi serivisi zijyanye n’urugamba.
