Carlos Alós Ferrer ni we mutoza mushya w’Amavubi
Amakuru

Carlos Alós Ferrer ni we mutoza mushya w’Amavubi

Imvaho Nshya

March 29, 2022

Kuri uyu wa Kabiri taliki 29 Werurwe 2022, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryerekanye umutoza mushya w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Carlos Alós Ferrer akaba akomoka muri Espagne.

Uyu mutoza ufite imyaka 47 y’amavuko yahawe amasezerano y’umwaka umwe akaba azatangira  taliki 01 Mata 2022.

Nk’uko bitangazwa na FERWAFA, Carlos Alós Ferrer   afite ubunararibonye kuko yabaye umuyobozi wa Tekinike mu ikipe ya FC Barcelone ndetse anatoza amakipe atandukanye ku mugabane w’u Burayi no muri Afurika  aho yatoje ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc muri 2019.

Carlos Alós Ferrer  yatoranyijwe mu bandi batoza benshi bari basabye akazi ko gutoza Amavubi barimo Alain Giresse (France), Sunday Oliseh (Nigeria), Sebastian Migne (France), Tony Hernandez (Espagne), Gabriel Alegandro Burstein (Argentine), Hossam Mohamed El Badry (Misiri), Stephane Constantine (England) n’abandi.

Uyu mutoza asimbuye kuri uyu mwanya, Mashami Vincent wabaye umutoza mukuru w’Amavubi kuva muri 2018.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA