CAN2025: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria
Amakuru

CAN2025: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria

SHEMA IVAN

July 4, 2024

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya kane (D) mu irushanwa ryo gushaka itike izarwerekeza mu Gikombe cy’Afurika kizakinwa mu mwaka utaha (CAN 2025), aho ruzahangana n’amakipe arimo Nigeria iheruka ku mukino wa nyuma uyu mwaka mu gikombe cy’Afurika cyabereye muri Côte d’Ivoire.

Iyi tombola igaragaza uko ibihugu 48 bigabanyije mu matsinda 12 yabaye Kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024 mu Mujyi wa Johannesburg, muri studio za televiziyo ya Super Sport.

Uretse Nigeria, u Rwanda ruri kumwe na Libya ndetse Bénin aho buri kipe yifuza kuzerekeza muri Marocco ahazabera CAN 2025 kuva ku itariki ya 21 Ukuboza 2025 gisozwe tariki 18 Mutarama 2026.

Imikino y’amajonjora iteganyijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka.

U Rwanda ruheruka muri iri rushanwa mu 2004, aho cyari cyabereye muri Tunisie, hakaba hashize imyaka 20 Amavubi Stars atarongera gusubira muri iryo rushanwa.

Côte d’Ivoire ifite Igikombe giheruka cya 2023 iri mu Itsinda G hamwe na Zambia, Sierra Leone na Chad.

Dore uko amatsinda ateye

Itsinda A: Tunisia, Comoros, Madagascar na The Gambia

Itsinda B: Morocco, Gabon, Central Africa Republic na Lesotho

Itsinda C: Misiri, Cape Verde, Mauritania na Botswana

Itsinda D: Nigeria, Benin, Libya n’ U Rwanda

Itsinda E: Algeria, Equatorial Guinea, Togo na Liberia

Itsinda F: Ghana, Angola, Sudani na Niger

Itsinda G: Cote D’Ivoire, Zambia, Sierra Leone na Chad

Itsinda H: DR Congo, Guinea, Tanzania na Ethiopia

Itsinda I: Mali, Mozambique, Guinea- Bissau na Eswatini

Itsinda J: Cameroon, Nambia, Kenya na Zimbabwe

Itsinda K: Afurika y’Epfo, Uganda, Congo Brazzaville na Sudani y’Epfo

Itsinda L: Senegal, Burkina Faso, Malawi n’u Burundi.

Uko ibihugu 48 bigabanyije mu matsinda 12

TANGA IGITECYEREZO

  • Kanani Silas
    September 8, 2024 at 1:41 pm Musubize

    Nibashyiramo imbaraga tuzasubira CAN nyuma ya 20 ans

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA