Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yongeye kwimura igihe imikino ya CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka izatangiriraho ivanwa tariki ya 6 Nyakanga ishyirwa tariki ya 10 Nyakanga ikazasozwa ku itariki 28 Nyakanga 2024.
Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bwa CECAFA kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, binyuze mu itangazo bageneye abanyamakuru.
Impamvu yo kwimura itariki yaturutse ku kwiruka mu irushanwa ku makipe arimo Vital’o FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Burundi, AZAM yo muri Tanzania, yavuze ko amatariki yatanzwe agoye ku bakinnyi bayo bazaba bari gukora imyitozo yo kugorora imitsi bityo batahita bajya mu kibuga bagakina.
Izindi kipe ebyiri zatumiwe kandi ni TP Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi yanCongo na Nyassa Big Bullets yo muri Malawi zose zavuze ko zitazitabira iyi mikino kubera impamvu zitandukanye nk’aho Mazembe yatangaje ko izaba itaratangira imyitozo.
Amakipe asigaye muri CECAFA kugeza ubu ni APR FC na Police FC (Rwanda), El Merreikh, Al Hilal, Hai El Wadi (Sudani), Young Africans SC, Simba SC, Coastal Union FC, Singida (Tanzania), Gor Mahia FC (Kenya), SC Villa (Uganda), JKU SC (Zanzibar), El Merreikh FC-Bentiu (Sudani y’epfo) na Red Arrows FC (Zambia).