Céline Dion yateguje ibitaramo 10 bizakurikirana
Imyidagaduro

Céline Dion yateguje ibitaramo 10 bizakurikirana

MUTETERAZINA SHIFAH

April 1, 2026

Umuhanzi Céline Dion yateguje ibitaramo bigera ku icumi azakorera mu Bufaransa mu rwego rwo kugaruka mu muziki, agakomeza kurwana urugamba rw’uburwayi bwe adahagaritse umuziki.

Uyu muhanzi ukomoka muri Canada agiye gukora ibyo bitaramo nyuma y’uko mu mwaka wa 2020 yasubitse ibyo yagombaga gukora kubera COVID-19, nyuma mu 2022 aza kurwara bituma atabisubukura nk’uko yari yabiteguye.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga yasangije abamukurikira ubutumwa buri mu mashusho avuga ko agiye gukora ibyo bitaramo nk’impano ahaye abafana be mu gihe yizihizaga isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko.

Yagize ati: “Uyu mwaka, nzagira impano nziza y’ubuzima bwanjye, amahirwe yo kubabona, kubataramira nanone i Paris guhera muri Nzeri uyu mwaka. Ndishimye cyane, niteguye kubikora. Ndiyumva neza. Ndakomeye. Nkumbuye cyane kubabona.”

Akomeza avuga ko azakora ibitaramo icumi bikurikiranye mu byumweru bisaga bitanu bizambukiranya Nzeri n’Ukwakira muri 2026. Byose bikazabera i Paris mu nyubako ya La Défense Arena.

Muri ayo mashusho Celine Dion yaboneyeho gutangaza amatariki azataramiraho ari yo 12, 16, 19, 23, 26 na 30 muri Nzeri, na ho mu kwezi k’Ukwakira ni ku wa 3, 7, 10 no ku wa 14. Amakuru ajyanye n’ubuhanzi bwa Céline Dion umaze imyaka 40 mu muziki,  agaragaza ko amaze kugurisha kopi za alubumu zisaga miliyoni 250 ku Isi hose.

Céline Dion yabwiye abakunzi be ko yiteguye cyane kubataramira mu 2026

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA