Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, CG Evariste Murenzi yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga, Prison Fellowship International (PFI), Andrew Corley ku Cyicaro Gikuru cya RCS.
Ibiganiro byabo byibanze ku musaruro umaze kugerwaho no kongera ubufatanye muri gahunda z’igorora. Ni ibiganiro byarimo ubuyobozi bwa Rwanda Prison Fellowship (PFR) ndetse n’abayobozi bakuru muri RCS.
Bimwe mu byagaragajwe mu bimaze kugerwaho mu mikoranire iri hagati ya PFR na RCS kuva mu 2010, harimo guteza imbere imibereho y’abagororwa bahabwa ubumenyingiro buzababeshaho barangije ibihano, gufasha imiryango y’abagororwa gusura ababo igihe badafite ubushobozi, gufasha abana b’abagororwa no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa barabnije ibihano.
Hagarutswe ku gushimangira ubufatanye busanzweho bwo kongerera imbaraga ibikorwa by’igorora no gufasha abagororwa gusubira mu buzima busanzwe bifitemo ubushobozi buzababeshaho hanze bakanateza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Andrew Corley, Umuyobozi Mukuru wa PFI, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku mavugurura meza bwakoze mu rwego rw’Igorora cyane cyane ingamba zashyizweho mu rwego rwo gufasha uwakoze icyaha kugororoka no kumufasha gutegura ubuzima azabamo nyuma yo kurangiza ibihano.
CG Murenzi yashimiye uyu Muryango ku mikoranire myiza igamije guteza imbere imibereho y’abagororwa kuko iterambere ry’abo rigira uruhare mu gukumira insubiracyaha mu gihe basubiye mu miryango yabo.






Amafoto: Olivier Tuyisenge