CG Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Qatar
Politiki

CG Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Qatar

ZIGAMA THEONESTE

January 21, 2025

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Qatar.

Yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa, kuri ba ofisiye bato wabereye muri Qatar Police Academy mu Mujyi wa Doha wayobowe na nyiricyubahiro Amir Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani, Perizida wa Qatar.

Kandi yagiranye ibiganiro na mugenzi we Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti, Umuyobozi Mukuru w’umutekano w’abaturage. Yanasuye ishuri ryigisha ubutabazi bw’ibanze n’ibikorwa by’ubutabazi.

Polisi y’u Rwanda n’iya Qatar bisanzwe bibanye neza mu mwaka ushize wa 2024, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Umutekano muri Qatar (Lekhwiya), byasinyanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ingamba z’ubufatanye hagati y’inzego zombi mu byerekeranye no gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano no guhugura abashinzwe umutekano.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CP Vincent Sano na Maj. Gen Hamad Hassan Al Sulait ku ruhande rwa Lekhwiya.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Dr. Vincent Biruta n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ibikorwa DIGP Sano Vincent, icyo gihe na bwo bari mu ruzinduko rw’akazi mu Mujyi wa Doha muri Qatar, aho bitabiriye imurikabikorwa n’inteko y’uyu mwaka ihuriza hamwe inzego zishinzwe umutekano n’ituze rusange ‘Milipol Qatar 2024’.

Tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Minisitiri Dr Biruta Vincent, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar, ari na we uyobora Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere muri icyo gihugu (Lekhwiya), Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani.

Ibiganiro bagiranye byagarutse ku bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, mu bijyanye n’umutekano n’ingamba zo kurushaho kunoza umubano.

Aba bayobozi bombi kandi bahagarikiye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Umutekano muri Qatar, agamije kongerera imbaraga, n’ubufatanye busanzweho n’inyungu zihuriweho hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano akubiyemo ingamba z’ubufatanye hagati y’inzego zombi mu byerekeranye no gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n’uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.

Impande zombi zemeranyije kurushaho guteza imbere ubufatanye no kongera ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA