Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira ari mu basirikare bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda, rivuga ko Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abasirikare barimo Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bane bafite ipeti rya Brigadier General bajya mu kiruhuko.
Abo ni Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana.
Umukuru w’Igihugu yemeje kandi ko abandi ba ofisiye bakuru 170 n’abandi basirikare bafite amapeti atandukanye 992 bajya mu kiruhuko.
Mu Bofisiye bakuru 170 barimo Col Richard Karasira usazwe ari Umuyobozi wa APR FC.
Tariki 19 Ukuboza 2023, ni bwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 727, barimo na Chairman wa APR FC, Karasira Richard wari Lieutenant Colonel agirwa Colonel.
Col Karasira Asanzwe kandi ari Umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Col Rtd Karasira yagizwe Umuyobozi wa APR FC kuva muri Kamena 2023, mu gihe yayoboraga azayibukirwaho ko ari we muyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu watangiranye na politiki yo gukinisha abanyamahanga APR FC yasubijweho nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa batatanze umusaruro bari bitezweho.
Col Karasira Richard yatangiranye n’Ikipe ya Marines FC mu 1998 aho yayibereye Umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo no kuba yarayibereye Perezida imyaka irindwi.