Chingi Boy yasinyanye amasezerano y’ubujyanama n’uwahoze ari umukunzi wa Stivo
Imyidagaduro

Chingi Boy yasinyanye amasezerano y’ubujyanama n’uwahoze ari umukunzi wa Stivo

MUTETERAZINA SHIFAH

May 27, 2024

Chingi Boy Mstado, wahoze ari umujyanama w’umuhanzi Stivo Simple Boy wo muri Kenya yahagaritse amasezerano yo gukorana n’uwo muhanzi ahita ayasinyana na Pritty Vishy wahoze ari umukunzi we.

Nyuma y’ibyumweru bibiri Chingi Boy atangaje ko ahagaritse kuba umujyanama n’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Stevo, amushinja kudashima imbaraga ashyira mu gushora mu muziki we, yatangaje ko yahise ajya kuganira n’umuhanzi Vishy wahoze akundana na Stevo, bemeranya gukorana.

Chingi yagaragaje ko yizeye ko azakorana neza na Vishy ibyagaragajwe n’amagambo yaherekeje ifoto ari kumwe na we, yasangije abamukurikira kuri Instagram yasaga nk’ashotora Stevo.

Ati: “Abahoze ari abakunzi bicare, twe dukore akazi twirinde ubutindi Pritty Vishy.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Chingi yahamije imikoranire ye na Vishy nk’umujyanama we.

Ati: “Nyuma yo gutandukana na Stivo Simple Boy, negereye Vishy, maze dufata icyemezo cyo gukorana. Ubu ndi umujyanama we, kandi nishimiye gukorana na we.”

Chingi yahagaritse amasezerano yo gukorana na Stevo nyuma y’umwaka wari ushize ari mu bujyanama bwe, aho mu byo amushinja harimo kudaha agaciro imbaraga yashoye mu muziki we, no kuba yaragurishije igice cy’ubutaka bwe.

Ariko kandi bikagaragara ko ntacyo arimo gukora kugeza aho abo mu muryango wa Stevo batangiye kumuhamagara bamubwira ngo namureke abe ari bo bakurikirana inyungu n’ubujyanama bw’umuhanzi wabo.

Pritty Vishy uzwi mu ndirimbo yitwa Dear Ex, akaba n’unyempano zitandukanye zirimo gukina filime, agiye gukorana na Chingi nk’umujynama we, nyuma y’ibyumweru bike atandukanye na Stevo wahoze ari umukunzi we.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA