Chris Rock yegetse isenyuka ry’urugo rwe kuri filimi z’urukozasoni
Imyidagaduro

Chris Rock yegetse isenyuka ry’urugo rwe kuri filimi z’urukozasoni

MUTETERAZINA SHIFAH

November 4, 2026

Chris Rock yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GQ cyasohotse ku wa 3 Ugushyingo 2026, aho yagarutse ku buzima bwe bwite, by’umwihariko ku makosa yakoze igihe yari akiri kumwe n’uwahoze ari umugore we, Malaak Compton-Rock.

Chris Rock w’imyaka 61 yavuze ko atabaye umugabo mwiza mu rushako rwe, anemera ko yari yarabaswe no kureba amashusho y’urukozasoni. 

Yagize ati: “Sinari umugabo mwiza, narebaga amashusho y’urukozasoni cyane. Ubu sinkiyareba. Maze imyaka itanu cyangwa itandatu ntayareba.”

Uyu munyarwenya akomeza avuga ko uretse kubatwa no kureba amashusho y’urukozasoni yanacaga inyuma umugore we, ndetse ari imwe mu myitwarire yagize uruhare mu iherezo ry’urushako rwabo burundu.

Chris Rock na Malaak Compton-Rock bashakanye mu 1996, ariko urugo rwabo rusenyuka mu 2016 nyuma y’imyaka 20 bari bamaranye. Bafitanye abakobwa babiri, Lola w’imyaka 24 na Zahra w’imyaka 22.

Ibyerekeye ubuhemu bwe yabigarutseho no mu gitaramo cye cy’urwenya yise ‘Tamborine’, cyashyizwe kuri Netflix mu 2018, aho yagaragaje uruhare rwe mu bibazo by’urushako rwe.

Nubwo yemera ko ibyo yakoze atari ibintu yishimira, Chris Rock avuga ko byamubereye isomo rikomeye mu buzima. Ati: “Si ikintu nishimira, ariko ni ibintu nagombaga kunyuramo bikanyigisha isomo.”

Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Chris Rock yitabaje inzobere mu buzima bwo mu mutwe, kugira ngo zimufashe guhangana n’ibibazo yari arimo no kwisuzuma ku makosa yakoze. Yavuze ko icyo gihe kitari cyoroshye, kuko hari n’igihe ibyo biganiro byamuteraga kurira.

Isenyuka ry’urugo rwa Chriss Rock yaryegetse kuri filimi za Porno

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA