Abahanzi Chriss Easy, Riderman ndetse n’umuvanzi w’imiziki Dj Toxxyk ni bamwe mu batumye abitabiriye ibirori byo kwakira igikombe cya shampiyona kwa APR FC bizihihirwa kurushaho ubwo babataramiraga kakahava.
Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, ubwo APR FC yashyikirizwaga igikombe cya shampiyona ya 2023-2024, mu birori byabanjirijwe n’umukino wayihuje n’Amagaju FC.
Ubwo igice cya mbere cy’umukino cyari kirangiye abakinnyi bagiye mu karuhuko, umuhanzi Chriss Easy yasusurukije abitabiriye ibyo birori mu ndirimbo zitandukanye yafatanyije n’abandi bahanzi, n’izo yaririmbye wenyine zirimo Jugumira, Bana n’izindi, ibintu byakunzwe na benshi mu bari muri Sitade.
Nyuma ye haje gukurikiraho Riderman, na we wishimiwe n’abatari bake, aho yabaririmbiye indirimbo zirimo iyitwa Igitangaza,Till i Die yafatanyije n’itsinda rya Urban Boys, Holo, maze asoreza ku yitwa Abanyabirori.
Si aba bahanzi bonyine basusurukije ibyo birori kuko n’umwe mu bavanzi b’imiziki uri mu bagezweho mu gihugu, Dj Toxxyk yafashije mu gutanga umuziki wanyuze abari bitabiriye ibyo birori.
Uretse abahanzi ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu bakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko muri APR FC barimo Jimmy Gatete, Jimmy Murisa, Nshimiyimana Eric, Bizimana Didier, Sibomana Abdul n’abandi, bakaba ari na bo basohoye igikombe mu rwambariro.
Ni ibirori byari biryoheye ijisho, bigaragara ko byateguwe neza, kuko nyuma y’uko umukino urangiye, ariko na none mbere y’uko bashyikirizwa igikombe, abagize staff ya APR Fc basubiye mu rwambariro, bakajya bahamagara umwe ku wundi, bagasohoka berekwa abafana.
Ni na ho hazayemo umwana wasohokanye ifoto y’umutoza Dr. Adel Zrane uheruka kwitaba Imana, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Byari biteganyijwe ko muri ibi birori Bruce Melodie aza gususurutsa abitabiriye, ariko abantu batungurwa no kubona atari ku rutonde rw’abahanzi bagomba kuririmba.
Ni ku nshuro ya 22 APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda, ikaba yongeye kwandika amateka yo kugitwara ku nshuro ya gatanu yikurikiranya ndetse idatsinzwe umukino n’umwe wa shampiyona mu mikino 30 yakinnye.