Umuhanzi uri mu bigwijeho urukundo rw’abakunzi b’umuziki mu Rwanda,Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy yagaragaje ko nta mpamvu zo kugereranya abahanzi rimwe na rimwe bakavuga ko runaka ari we wa mbere kuko rimwe na rimwe hari ubwo usanga ibyo bavuga bidahagije.
Ni ibyari bishingiye ku byo umujyanama we mu by’umuziki Junior Giti yavuze by’uko atumva impamvu ukuntu iyo bavuga abahanzi babiri ba mbere Chriss Eazy atazamo kandi hashingiwe ku buryo umuhanzi aba akunzwemo abibarusha ndetse yareba n’abafite indirimbo zarebwe cyane mu gihe gito na byo abibarusha.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu ijoro ry’itariki ya 15 Gahsyantare 2026, Chriss Eazy yabajijwe niba yemeranya na Junior Giti, we avuga ko agiye gutanga igitekerezo nka we ubwe adashingiye ku byavuzwe n’umujyanama we.
Yagize ati: “Reka mvuge nka Chriss Eazy, buriya njya mbura inyito mbiha ya nyayo mbambona ntavuga ngo umuhanzi wa mbere ni uyu, impamvu ntabivuga ni uko buriya habaho urwenya ariko mba mbizi ko ntakwigereranya na Bruce Melodie kuko hari imyaka yakoze mufana ntarateganye gukora umuziki.”
Akomeza agira: “Ibyo bituma numva ko ikintu yakoze na njye Chriss Eazy nagikora ko ahubwo hakiri ikibazo cy’igihe, nanone mvuze ngo kanaka ni umuhanzi wa mbere kandi nzi ko hari imyaka irenga icumi yakoze ibyo bintu njyewe ntaraza, kubera iki ntavuga ko impamvu yabikoze ari uko ntarimpari, ubu nanjye ndahari nzabikora mu minsi iri mbere.”
Mu mboni ze Chriss Easy avuga ko umuhanzi wa mbere abona ufite indirimbo zikunzwe ku mbuga zicururizwaho umuziki ku buryo ejo ubonaho umwe ejo ukabonaho undi bityo nta muhanzi uhora ari uwa mbere kuri we ahubwo habaho uwa mbere bitewe n’igihe yatangiyemo ibihangano bikunzwe.
Ati: “Nk’ubu kuri ‘Youtube Chart’ ntiwasangaho Chriss Eazy ngo ejo ntusangeho undi, ejo usangaho Run Up, Christopher gutyo gutyo njye uwo ni we mbona nk’umuhanzi wa mbere.
Chriss Eazy yatangiye umuziki muri Gicurasi 2020, akora indirimbo zitandukanye zikundwa cyane bitewe n’uko ziba zibyinitse aho kugeza ubu Sekoma ifite abayirebye bangana na miliyoni 10, Inana yarebwe Miliyoni 10, Jugumira yarebwe na Miliyoni 14 n’izindi nyinshi zaba ize wenyinye cyangwa izo yafatanyije n’abandi bahanzi.
Uyu muhanzi avuze ibyo nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo yise ‘Chocolate’ yakoze ari iyakabiri nyuma yo gupfusha nyina akavuga ko iya mbere yise ‘Naumia’ yayikoze yipima ngo arebe ko yakwiyibagiza agahinda.