Chuck Norris yitabye Imana ku myaka 86
Amakuru

Chuck Norris yitabye Imana ku myaka 86

SHEMA IVAN

March 20, 2026

Chuck Norris, Rurangiranwa mu mikino njyarugamba akaba n’icyamamare mu gukina filime zamamaye mu ruhando mpuzamahanga, yitabye Imana ku myaka 86 aguye mu Bitaro byo muri Hawaii nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, aho abo mu muryango we bavuze ko batari kwihanganira gukomeza kubyihererana kandi yarashizemo umwuka ku wa Kane tariki 19 Werurwe 2026 mu gitondo.

Ubutumwa umuryango we watanze ubinyujije ku rukuta rwa Chuck Norris rwa Instagram, wagize uti: “Tubabajwe no kubamenyesha ko umuryango wacu ubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umukundwa wacu Chuck Norris rwabaye ku munsi w’ejo mu gitondo. Nubwo byari gushoboka ko dukomeza kubyihererana, nyabuneka mumenye ko yagiye azengurutswe n’umuryango we kandi yari afite amahoro.”

Amakuru aturuka mu bantu be ba hafi avuga ko Chuck Norris yagize ikibazo cy’ubuzima mu buryo butunguranye ubwo yari mu kirwa cya Kauai aho yavuye ahita ajyanwa mu bitaro. Amakuru yatangajwe icyo gihe yavugaga ko yari mu mwiherero akorera imyitozo ngororamubiri kuri icyo kirwa.

Chuck Norris yabaye icyamamare mu Rwanda kubera filime ze z’imirwano, aho yagaragazaga imbaraga zidasanzwe cyane cyane mu myaka ya 1980 na 1990. Yamamaye mu zirimo ‘Missing in Action’ na ‘The Delta Force’. Izindi filime yagaragayemo zamamaye cyane harimo “The Way of the Dragon” na “Walker, Texas Ranger.”, “The Delta Force”, “Invading USA”, “The Cutter” n’izindi nyinshi.

Yashinze ishuri ryigisha Karate ryitwa Chun Kuk Do. Yanabaye uwo mu Burengerazuba bw’Isi wa mbere watsindiye Umukandara w’Umukara wo mu rwego rwa munani uhabwa abarimu b’ikirenga (Grand Master) mu mukino wa Taekwondo.

Umunyamerika Chuck Norris wamamaye muri Sinema ku Isi yitabye Imana
Chuck Norris yari n’umuhanga mu mukino njyaruganda wa Taekwondo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA