Cindy agiye guhagararira Uganda mu nama ya Loni
Amakuru

Cindy agiye guhagararira Uganda mu nama ya Loni

MUTETERAZINA SHIFAH

January 6, 2026

Umuhanzikazi wo muri Uganda Cindy Sanyu yatoranyijwe nk’uzahagararira igihugu cye mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, Loni yiga ku iterambere rirambye ry’ahazaza (Sustainable Future Forum), izabera i Bangkok, ku wa 19 Werurwe 2026.

Mu munezero mwinshi Cindy Sanyu yagaragaje ko umwaka yawutangiye neza mu nzu y’ubujyanama bwe mu butumwa yaherekeresheje ifoto-yamamaza yasangije abamukurikira

Yanditse ati:” Ni umwaka mushya w’ibyishimo muri StarMaker ent.”

Iyo ni inama isanzwe ihuza abantu batandukanye barimo n’ibyamamare baturutse mu bihugu bitandukanye baganira ku iterambere rirambye n’iterambere rusange ku Isi.

Sindy Sanyu atumiwe nyuma y’amezi make ashize, Juliana Kanyomozi na we yitabiriye inama ya International Visitor Leadership Program 2026, ibishimangira ko abahanzi bo muri Uganda bakomeje kwagura ibikorwa byabo birenze urwego rw’umuziki.

Sindy Sanyu ni umwe mu bagize itsinda ry’umuziki rya Blue3 ryakanyujijeho mu myaka ya 2000, nyuma akaza gukora umuziki ku giti cye aho kuri ubu abarizwa mu nzu ifasha abahanzi (Level) ya Superstar Entertainment.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA