Umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Blu 3 Cindy Sanyu, yahishuye ineza yagiriwe n’umusangiza w’amagambo uzwi cyane muri Uganda Mc Kats anavuga ko agomba kumwitura.
Ni ibyo yagarutseho ubwo yari afashe ijambo mu gitaramo cyari cyongeye guhuriza hamwe iryo tsinda ku rubyiniro, baheruka gukora tariki 22 Kamena 2024, cyiswe the Legends of Sounds Blu 3 Reunion Concert.
Ubwo iryo tsinda ryari ryarahagaritse ibikorwa byaryo, Sanyu we yakomeje umuziki mu njyana ya solo, aho avuga ko atari yorohewe mu rugendo rw’umuziki yakoraga wenyine ariko kandi yabikoze neza.
Cindy avuga ko ubwo yari afite igitaramo cye cya wenyine mu 2020 bitari bimworoheye, kuko atari afite ingengo y’imari ihagije kandi akeneye umusangiza w’amagambo akaba n’umuvanzi w’imiziki ushobora kumufasha.
Ngo ntiyigeze abona ubyemera uretse MC Kats.
Ati: “Igitaramo cyanjye cya mbere cyitwaga amateka, kandi kubera ko nta ngengo y’imari nari mfite, nazengurutse muri ba MC bose nshaka ushobora kwemera kumfasha ariko nta wabyemeye.”
Yongeraho ati: “MC Kats yaje aho ndi ambwira ko anyizera kandi ko agiye kumfasha. Yaramfashije igitaramo kigenda neza bukeye bw’aho, ntabwo yampamagaye ansaba ko nishyura.”
Sanyu Cindy yavuze ko MC Kats yamukoreye ibitarigeze bikorwa n’undi wese mu babasangiza b’amagambo ku mugabane w’Afurika.
Ati: “Kats yankoreye ibintu byinshi mu myaka yashize nta DJ wabinkoreye kuri uyu mugabane, ni yo mpamvu mpora mwinginga ngo igihe cyose afite akazi k’ubu MC agomba kumpamagara tukajyana, ikirenze ibyo ngomba kuzamwitura ineza yangiriye.”
Cindy atangaje ibi mu gihe Kats yafashe icyemezo cyo guhagarika umwuga w’ubu MC mu mwaka ushize kugira ngo abone uko yita ku yindi mishinga.
Cindy Sanyu amenyerewe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Jangu, Oyokya Yokya, Ful Package, Fire n’izindi.