Umwana ni we Rwanda rw’ejo. Ese kumuha urubuga mu rugamba rwo kwimakaza isuku n’isukura, kurwanya igwingira n’imirire mibi, ntiryaba ari ryo bango ryaburaga ngo igwingira n’imirire mibi birandurwe burundu mu bana b’u Rwanda?
Mu gihe hashyizwe imbaraga nyinshi mu kugabanya imibare y’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka 5, Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) yahisemo kuzana uburyo bushya yinjiza abana bagenzi babo mu kugira uruhare mu bibakorerwa.
Mu bukangurambaga bw’imyaka itatu bwiswe ENOUGH CAMPAIGN, CLADHO ishyira mu bikorwa ku nkunga n’ubufatanye na World Vision Rwanda kuva mu mwaka wa 2024, umusaruro ufatika watangiye kuboneka mu bigo by’amashuri ndetse no mu biturage bukorerwamo mu Turere 13 tw’u Rwanda.
Murwanashyaka Evariste, Umuhuzabikorwa wa CLADHO akaba n’Umugenzuzi w’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’Umwana, yasobanuye ko bubakira ubushobozi abana bari hagati y’imyaka 7 na 18 mu bigo by’amashuri aho banakora amatsinda (Clubs) yitwa WASH and Nutrition Clubs agizwe n’abanyeshuri 40 kuri buri kigo, bagahabwa ubumenyi n’ubushobozi buhagije mu kuwanya igwingira n’imirire mibi, no kwimakaza isuku n’isukura.
Abo bana bahabwa ubumenyi bajya kuganiriza bagenzi babo n’ababyeyi babo, ndetse bakagira n’uruhare mu gukora uturima tw’igikoni ku mashuri no mu miryango yabo.
Yagize ati: “Iyo tumaze kububakira ubushobozi, tubifashisha mu bukangurambaga kugira ngo na bo bagire uruhare mu gutanga umusanzu wabo nk’abana.”
Abo bana banahuzwa n’inzego za Leta, zikababwira icyo Leta ibakeneyeho kijyanye n’ubushobozi bwabo, bakaba ba ambasaderi beza mu guhugura ababyeyi n’imiryango baturukamo.
Uyu munsi hamaze gushingwa za Clubs 60 ibikorwa bikaba bikomeje no mu bindi bigo, ndetse ku ishuri CLADHO ku bufatanye na World Vision Rwanda ihugura n’abarimu n’izindi nzego zifi te aho zihurira n’abana kugira ngo na bo basobanukirwe uburyo bagomba kubafasha mu kurwanya igwingira n’imirire mibi.
Uretse ku ishuri, CLADHO inakorana na Komite z’Abana zatowe uhereye ku rwego rw’Umudugudu ukagera ku Karere, na bo bagahabwa ubumenyi kugira ngo bakore ubukangurambaga muri bagenzi babo no mu miryango.
Abo bana bongererwa ubushobozi mu Midugudu baba bafi te imyaka iri hagati ya 6 na 15, kandi iyo bamaze gusobanukirwa n’ibigize indyo yuzuye n’akamaro k’isuku n’isukura, babikangurira ababyeyi babo.
Murwanashaka yakomeje agira ati: “Abo bana, cyane cyane abo muri Komite z’Abana, bo banadufasha gukora ubuvugizi ku bana babona baragwingiye, uwo babonye bakamukorera ubuvugizi akitabwaho by’umwihariko.”
Gukorana n’abana byahinduye byinshi Murwanashyaka ashimangira ko gukorana n’abana byazanye impinduka ku mashuri bigaho ndetse no mu miryango, agasaba buri wese kuzirikana ko abana bashoboye bityo bakwiye guhabwa urubuga muri gahunda zose z’iterambere.
Ahamya ko iyo ugeze ku mashuri ubu bukangurambaga bukorerwamo uhasanga uturima tw’Igikoni twakozwe n’abana, ndetse abo bana bategura ibiganiro mu Nteko z’Abaturage bagasobanurira ababyeyi ibyo bakwiriye gukora mu kurwanya igwingira n’imirire mibi.
Yakomeje agira ati: “Ikindi ni uko 80% y’abana twahuguye bubatse uturima tw’Igikoni mu ngo iwabo kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bize. Urumva rero ni urwego rwiza kuko niba turi gutoza abana ibintu nk’ibi ni ikintu gikomeye cyane.”
Murwanashyaka ahamya ko abana banagize uruhare mu gukangurira ababyeyi babo gutanga amafaranga yo kubagaburira ku ishuri, ku buryo mu bigo by’amashuri ubu bukangurambaga bukorerwamo iyo gahunda yavuye kuri 45% igera hejuru ya 85%.
Akomeza avuga ko ubu bukangurambaga bwa ENOUGH bugamije kunganira gahunda n’icyerekezo cya Guverinoma yiyemeje kuvana ikigero cy’igwingira kuri 27% kigezweho nk’uko byagaragajwe n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kikagera kuri 15% bitarenze mu 2029.
Muri ubu bukangurambaga bwagutse, World Vision Rwanda, inakorana n’indi miryango ifi te inshingano zo kwita ku bana basanzwe mu mirire
mibi, kwita ku minsi 1000 y’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, gushyigikira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bitanga indyo yuzuye n’ibindi.
Ubuyobozi bwa CLADHO buhamya ko uburenganzira bwo kubaho n’ubwo kurya indyo yuzuye ari ubw’ibanze ku mwana, bityo batazatezuka guharanira ko bwubahirizwa kimwe n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.




