Umunyarwenya akaba n’umwanditsi wa Filime Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we Mutoni Ntambara Jacky bari bamaranye imyaka umunani bubakanye umuryango.
Ni ubukwe bwaranzwe n’umuhango wo gusaba no gukwa byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mata 2026 bibera Rwempasha mu Karere ka Nyagatare.
Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye babarizwa mu myidagaduro barimo Muyoboke Alex, Junior Giti, Junior Rumaga, Seburikoko, Nyirinkindi n’abandi benshi, aho basusurukijwe n’itsinda ry’Indashyikirwa Iganze gakondo risanzwe rizwi mu njyana gakondo rinaririmbira umugeni ibihozo ubwo yasohokaga.
Mu ndirimbo iryo tsinda ryaririmbye ubwo umugeni yaserukaga harimo Musaniwabo, Abashyitsi bahire, Urunyenyeri n’izindi nyinshi zatumye abatashye ubukwe bizihirwa bakanacinya akadiho bakira umugeni wari umaze kuhagera.
Nyuma yo gusaba no gukwa abageni basezeraniye Gasinga Miracles Center i Rwempasha.
Clapton Kibonge na Mutoni Ntambara Jacky bari bamaranye imyaka umunani babana, bafite abana batatu.

