Umunyarwenya, umwandutsi akaba n’umukunnyi wa Filimi Mugisha Emmanuel uzwi nka Claptone Kibonge n’umukunzi we Ntambara Jacky berekanwe mu rusengero nk’abitegura gushyingiranwa imbere y’Imana mu gihe bakomeje imyiteguro y’ubukwe.
Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, mu rusengero rwa Healing Center Church ruherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, bakirwa na Rev. Pasiteri Muhirwa Emmanuel bashagawe n’abana babo.
Abo bombi bamaze imyaka 8 babana nk’umugabo n’umugore, aho bavuga ko bikabatera imbaraga zo gukora ibirori bishimisha imiryango bakomokamo.
Kibonge yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko icyo gikorwa cyo kwerekanwa mu rugesengera cyagenze neza kandi birangije Imana mu bikurikiraho.
Yanditse ati:” Jyewe n’umukunzi wanjye (Fiancée) twerekanywe mu rusengero, ubwo ibisigaye na byo Imana izabikora.”
Umuhango wo kwerekana abagiye kurushinga mu rusengero ufatwa nk’umwe mu yindi myinshi ikomeye ikorerwa abitegura ubukwe kugira ngo abo basengana bamenye ko aberekanwe bamaze gufata icyemezo kandi ko nta miziro bafite ibabuza gushyingiranwa.
Ni igihe kandi gifasha abakundana gutangira guhabwa inyigisho n’inama zo kumenya inshingano z’urugo bagiye kubaka.
Biteganyijwe ko indi imihango irimo gusaba no gukwa ndetse no kwiyakira izaba tariki ya 4 Mata 2026 ikabera mu Karere ka Nyagatare.
