Umuhanzi Clarisse Karasira uzwi mu njyana gakondo yiseguye ku bakunzi b’umuziki we ababwira ibyo amaze iminsi ahugiyemo ateguza indirimbo nshya.
Uyu muhanzi avuze ibi nyuma y’ukwezi yibarutse ubuheta, ibyatumye asa nk’utuje mu kazi ke ko gutanga ibihangano ibyo afata nko kwicisha abakunzi b’ibihangano bye irungu.
Clarisse Karasira yifashishije imbuga nkoranyambaga ze asangiza abamukurikira ifoto y’abagize umuryango we avuga ko yari ahugijwe no kubaka umuryango ariko vuba aza kubaha igihangano gishya.
Yanditse ati: “Umugisha wanjye uhebuje iyindi. Bakundwa maze iminsi mpugijwe no kubaka uyu muryango ariko namwe sinabibagiwe mu minsi iri mbere tuzabaha indi ndirimbo nziza, mugire umugisha.”
Clarisse avuze ibi nyuma y’amezi atandatu asubiyemo indirimbo za Niyomugabo Philemon zirimo Nyibwira, Munsabire, Haleluya ibyo avuga ko indirimbo za Niyomugabo azifatiraho n’urugero kandi zikangurira abazumva kwimika ubumuntu muri bo.
Uyu muhanzikazi yasubiyemo izo ndirimbo nyuma gato y’uko yari atangaje ko yatangiye gukora indirimbo zigisha abana.
Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bibarutse umwana wabo w’ubuheta w’umuhungu tariki 09 Nyakanga 2025 banatangaza ko bamwise Kwema Light FitzGerard.
Barushinze tariki ya 01 Gicurasi 2021, bakaba bamaranye imyaka ine aho bamaze kugira abana b’abahungu babiri.