Abahanga mu by’itumanaho bavuga ko itangazamakuru ari inkota y’amugi abiri, aho ubutumwa bushobora gukoreshwa mu nyungu zitandukanye bitewe n’ubutanga cyangwa ababwakiriye.
Ikiganiro cyihariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aheruka kugirana n’igitangazamakuru mpuzamahanga CNN cyarebwe n’amamiliyoni y’abantu ku Isi, ariko ntibamenye ko hari ubutumwa yatanze bwakuwemo n’icyo gitangazamakuru bitewe n’umuyoboro cyashakaga kwerekezamo inkuru yacyo.
Ibyeretswe abakurikira CNN ni ibibazo Perezida Kagame yabajijwe birebana no kuba u Rwanda rwaba rufite ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, uko abantu bamugereranya na Vladmir Putin ndetse n’iby’amabuye y’agaciro yo muri Congo ashinjwa u Rwanda.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Stephanie Nyombayire, yagaragaje ko iki gitangazamakuru cyirengagije ingingo zikomeye Umukuru w’Igihugu yagarutseho mu bibazo yasubije ku mutekano muke mu Karere, ubusugire bw’u Rwanda n’aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cyo muri RDC.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Nyombayire yasobanuye ko hari ubutumwa bwinshi bwa Perezida Kagame bwageruwe kugira ngo babijyanishe n’umurongo w’icyo gitangazamakuru cyo muri Amerika.
Icyo gitangazamakuru cyibanze gusa ku bisubizo by’ikibazo cy’uko u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23 uganganye n’Ingabo za Leta n’abambari bazo, ariko kivanamo ibyo yavuze ku ruhare rwa Leta ya Congo mu gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyombayire yatangaje ukuri kw’ibitaratangajwe kuko Perezida Kagame yasobanuye neza ko u Rwanda rutazicara ngo rurebere mu gihe hari za Guverinoma zishyigikira FDLR kandi iruteza ibibazo bikomeye by’umutekano muke, ndetse uwo mutwe w’iterabwoba ukaba umaranye imyaka irenga 25 umugambi wo kugaruka gusoza Jenoside bunamuweho mu myaka 30 ishize.
Muri icyo kiganiro cyakozwe ku wa 3 Gashyantare, Perezida Kagame yagize ati: “FDLR bihuje kandi bashyigikiwe na za Guverinoma zo mu Karere. Intego yabo si iyo kurwanya M23 y’Abanyekongo gusa, ahubwo ni no gutera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi nk’uko babivuze ku mugaragaro. None se hari uwatekereza ko u Rwanda ruzicara rukarebera rutegereje ko ibyo biba? U Rwanda ruzirwanaho mu buryo bwose bushoboka, ibyo ntitwabitindaho.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko ashyigikiye ihame ry’ubusugire bw’ibihugu, yamagana igitekerezo kivuga ko hari ibihugu bikwiye kugira uburenganzira burenze ubw’ibindi bihugu.
Ati: “Mpamanya n’igitekerezo cyo kubaha ubusugire bw’ibihugu. Ibyo bivuze ko n’ubusugire bw’u Rwanda bukwiye kubahwa. Nta busugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose bufite agaciro karenze ubw’ibindi. Iryo ni ryo hame shingiro.”
Muri icyo kiganiro kandi, Perezida Kagame yasobanuye ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gukemura ikibazo cya FDLR mu myaka igera kuri 30 ishize.
Ati: “Uwo Muryango Mpuzamahanga ushinja u Rwanda ni na wo waretse FDLR muri Congo imyaka ikaba ibaye 30. Mu myaka irenga 25 hakoreshejwe miliyari 40 z’amadolari y’Amerika, none se umutekano uri he hariya? Kubigereka ku Rwanda ni yo nzira yoroshye cyane yo guhishira umwanda bivurugusemo n’uwo bateje mu Karere kacu.”
Ikibazo cya Congo n’abaswa bacyumva
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo atari ikibazo gikomeye cyane ku buryo kitakemuka, ahamya ko n’abantu b’abaswa kurusha abandi bashobora kucyumva nyuma y’imyaka 30 ishize.
Nanone kandi Perezida Kagame yibajije ku miyoborere ya Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, asobanura ko hari imbaraga zo hanze zikomeje kumusunikira kwijandika mu ntambara.
Ati: “Sintekereza ko haba hari ushishikajwe n’intambara. Sintekereza kandi ko na Tshisekedi ubwe yaba ashishikajwe n’intambara, ahubwo yashishikarijwe gufata icyo cyerekezo n’abantu baza kumurwanira izo ntambara ze. Iyo batabikora, birashoboka ko yari kubona impamvu mu kuri maze agashyira imbere imbaraga mu guharanira amahoro.”
Perezida Kagame kandi yavuze ku byo ashyize imbere nk’Umukuru w’Igihugu, agereranyije n’ibyo mugenzi we wa Congo ashyize imbere, ati: “Ndavuga ibyo kwirinda, kuko nzi ibyago bihari. Ndimo gucunga umubano n’ibibazo by’Igihugu ngo haboneke amahoro, na Tshisekedi aravuga ibijyanye no guhangana, bijyanye n’inarijye. Ntushobora kuyobora Igihugu uteza ibibazo mu Karere kubera inarijye gusa.”
Ku birebana n’umutekano w’Igihugu, Perezida Kagame yongeye gishimangira ko u Rwanda rutazatezuka ku kwirwanaho rushingiye ku masomo rwakuye mu mateka yarwo.
Ati: “Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ku Rwanda ni uko tugomba kwirinda. Mu mitima yacu, tuzi neza ko nta n’umwe uzigera udutabara. Twarabibonye mu 1994. Ibyo byatumye dushora imari mu mutekano, igisirikare, ndetse ibisigaye bizagenda byivugira.”
Ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kimaze imyaka igera kuri 30, aho abahanga mu bya Politiki bavuga ko imiyoborere mibi y’icyo gihugu ari ryo pfundo ry’ibyo bibazo, aho kugeza ubu mu muri icyo gice habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 30.
Perezida Kagame ashimangira ko ibibazo bihari ubu byatewe na Guverinoma ya Congo, gusa ngo ni na yo ifite urufunguzo rwo kubikemura mu buryo bwa Politiki, cyane ko bidashoboka gukemura ikibazo kirebana n’uburengazira bw’abaturage wifashishije imbaraga za gisirikare.