Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere ushinzwe ibikorwa, Col Dan Gatsinzi yahererekanyije ububasha na Brig. Gen Godfrey Gasana asimbuye kuri uwo mwanya.
Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo giherereye Kimuhurura kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Mutarama 2026.
Brig. Gen Godfrey Gasana wasimbuwe kuri uyu mwanya, yahinduriwe inshingano agirwa Umupilote wihariye wa Perezida no kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’umutwe w’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Mu 2023, ni bwo Brig Gen Gasana yazamuwe mu ntera akurwa ku ipeti rya Colonel, aho icyo gihe yari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere.
Ni mu gihe Gatsinzi we yahawe ipeti rya Colonel muri Nzeri 2024 avuye ku rya Lieutenant Colonel, mu 2025 yabaye umunyeshuri wahize abandi mu basirikare bari barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu mwaka wa 2025.
Col. Gatsinzi yanabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Mutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere.


