Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yaburiye ibihugu birimo; Cuba, Mexique na Colombia avuga ko bigomba gushyira ibintu ku murongo cyangwa Amerika ikabifatira ingamba zikomeye.
Intambara y’amagambo yadutse hagati ya Amerika n’ibyo bihugu nyuma y’uko byamaganye ibikorwa bya Amerika byo gushimuta Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro n’umugore bashinjwa kuba ikiraro cy’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
Perezida Trump ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 04 Mutarama 2026, yavuze ko yashimishwa no guta muri yombi Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, avuga ko ari umurwayi ukunda kohereza ikiyobyabwenge cya Cocaine muri Amerika, kandi igihe afite cyo gukomeza gukora ibyo kibarirwa ku ntoki.
Perezida Petro yahise asubiza Trump ko agomba kureka kumutera ubwoba no kumusebya, anasaba ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo n’iyo Hagati kwishyira hamwe, bitabaye ibyo bikazajya bifatwa nk’abacakara.
Perezida Trump kandi yagaragaje ko Cuba isa nk’itagifite imbaraga kuko igihe icyo ari cyo cyose yagwa, yongeraho ko ubuyobozi bw’icyo gihugu buri mu bihe bigoye cyane kandi gukoresha imbaraga za gisirikare bidakenewe kuko nta musaruro byatanga cyane ko yasaga nk’aho itunzwe na Venezuela.
Ni mu gihe Perezida wa Cuba, Miguel Díaz Canel yavuze ko ibyo bikorwa bisa n’iby’iterabwoba rya Leta kandi byongera amateka mabi y’ivangura rya Amerika muri Cuba, ndetse bagomba kwirinda kuvangirwa n’ubundi butegetsi.
Ku rundi ruhande Trump yanaburiye Mexique ayisaba gushyira ibintu ku murongo igakemura ibibazo byo gucuruza ibiyobyabwenge, agaragaza ko Amerika ishobora gufata ingamba zikomeye ikoherezayo ingabo mu gihe icyo gihugu kitabikoze.
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum yavuze kohereza nta ngabo z’Amerika zikenewe ku butaka bw’igihugu cye, avuga ko ibibazo by’ibiyobyabwenge igihugu ayoboye gifite uburyo bwacyo bwo kubikemura.
Amagambo ya Perezida Trump akomeje gukurura impaka n’impungenge ku mubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo n’iyo Hagati.
Ni mu gihe Perezida Trump yagaragaje ko intego ye ari uko Amerika ibyo byerekezo by’Isi bigomba gukora mu nyungu za Washington D.C.