Abanyarwandakazi baba muri Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville) bizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, bakusanya amadolari ya Amerika 3.500, ni ukuvuga miliyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyo nkunga ni iyo gushyigikira gahunda ya Leta yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu mwaka wa 2027, ahabura umwaka umwe gusa kugira ngo iyo ntego igerweho.
Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore kandi, abanyarwandakazi batuye i Brazzaville bunguranye ibitekerezo ku bijyanye n’ubuzima bw’abagore n’uruhare rwabo mu kubaka sosiyete nziza.
Abafashe ijambo bagarutse ku gaciro k’umugore n’uruhare rwe rukomeye mu muryango no mu iterambere ry’Igihugu.
Muri uyu muhango, aba bagore kandi baganirijwe n’impuguke mu by’ubuzima, Dr Laetitia Gahimbare, ukorera Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS), ibiro bya Afrika, aho yagarutse ku buzima bw’abagore, ku ndwara zimaze iminsi zishegesha abagore muri rusange, n’uburyo bwo kwirinda.
Dr Gahimbare, yibanze ku kumenyekanisha indwara za kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura kuko ari zo kanseri ziganje mu guhitana abagore benshi mu Rwanda nk’uko bishimangirwa na Minisiteri y’Ubuzima
Muri icyo kiganiro, yasobanuye uburyo bwo kwirinda izo ndwara, ibimenyetso byazo ndetse n’akamaro ko kwisuzumisha hakiri kare.
Abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanurirwa byinshi ku bijyanye n’ubuzima bw’abagore, bigamije kongera ubumenyi no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kurengera ubuzima bwe n’ubw’abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo Brazzaville, Busabizwa Parfait, yagarutse cyane ku ruhare rukomeye abagore bagize mu kongera kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no ku bwitange no gukunda Igihugu byabaranze mu kurubohora.
Yanashimangiye kandi ko abagore bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’imiryango n’ibihugu, kuko ari bo ba mutima w’urugo, anibutsa ko bagomba kutiyibagirwa mu kwita ku buzima bwabo, kuko iyo umugore afite ubuzima bwiza kandi agahabwa agaciro, umuryango n’Igihugu bigira amahirwe yo gutera imbere.
Yanabibukije kandi icyivugo cya ba mutima w’urugo kivuga ko umugore ari Mutima w’Urugo, ari Nyampinga, ari umugore ubereye u Rwanda kandi ko atagomba gutesha agaciro uwakamusubije.
Yasoje abashimira kuba bafashe iya mbere mu gutanga umusanzu ugamije gushyigikira gahunda ya Leta izwi nka Mission 2027, anabizeza ko iyi gahunda izakomeza kwitabirwa n’abandi banyamuryango ba Diaspora batuye muri Congo Brazzaville.
Igikorwa cyasojwe n’ubusabane n’umwanya wo kungurana ibitekerezo ku buryo abagore batuye mu mahanga bakomeza kugira uruhare mu mibereho myiza y’imiryango yabo.




