Constantine wahawe gutoza Amavubi yijeje gukosora ibitagenda
Imibereho

Constantine wahawe gutoza Amavubi yijeje gukosora ibitagenda

SHEMA IVAN

March 16, 2026

Umwongereza Stephen Constantine uherutse kongera guhabwa akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yijeje Abanyarwanda umusaruro mwiza utandukanye n’uwo iyi kipe iheruka kubona.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo guhabwa inshingano, cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya FERWAFA, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Dr. Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko hari byinshi byashingiweho bahitamo uyu mutoza mu bandi 688 bagaragaje inyota yo gutoza Amavubi.

Ati: “Icya mbere kuba yaba yarigeze kujyana ikipe mu Gikombe cya Afurika, kuba hari ikipe yahaye umwanya mwiza ku rutonde rwa FIFA, kuba yiteguye gutangira akazi no kuba yakwakira ibijyanye n’ubushobozi bwa FERWAFA.”

Abatoza 20 ni bo bakoze ikizamini cyo kubazwa (interview), hasigara batanu na bo bavuyemo batatu kugeza hasigaye umwe ari we Umwongereza Stephen Constantine wahawe amasezerano y’imyaka ibiri.”

Stephen Constantine, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kandi yiteguye gutanga umusaruro, ashingiye ku gukosora ibitagenda neza.

Yagize ati: “Nzabikemura. Ndabizi ko bitoroshye, nzi ko hari ibyo tugomba gukora. Nzi ko icya mbere abakinnyi bakeneye imbaraga zo gukora cyane, kandi bagakorera Igihugu. Icyubahiro cya mbere umukinnyi agira ni uguhagararira igihugu cye. Ntituzemera kumanika amaboko, ni uguhatana kugeza ku munota wa nyuma.”

Yongeyeho ati: “Impinduka zizakorwa nubwo zitoroshye, ntabwo navuga ngo ni umunsi umwe, imikino ibiri cyangwa ibindi, ariko kuva ku munsi wa mbere muzabona ikipe itandukanye n’iyo muheruka kubona, ibyo nabibizeza.”

Constantine yongeyeho ko mu byumweru bibiri biri imbere azakorana n’abatoza basanzwe mu Ikipe y’Igihugu, akazafata umwanzuro nyuma.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko kugeza ubu bemereye Constantine kongeramo umutoza umwe ukora ibijyanye na siyansi ya siporo.

Ni inshuro ya kabiri uyu mutoza w’imyaka 63 agiye gutoza Amavubi, kuko ubwo ayaherukamo hagati ya 2014 na 2015, icyo gihe yayifashije kugera bwa mbere ku mwanya wa 64 ku rutonde rwa FIFA, umwanya mwiza rwagize mu mateka.

Umwaka ushize, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagize umusururo mubi dore ko mu mikino umunani yakinwe, yatsinze umwe, inganya undi, itsindwa mikino itandatu.

Stephen Constantine yijeje guhindura umusaruro mubi Amavubi amaranye igihe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA