Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 kuzageza ku ya 22 Ugushyingo 2024, i Baku muri Azerbaijan harateranira inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29) aho u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo bihundura icyerekezo cy’Isi.
Muri iyi nama izibanda cyane ku ishoramari mu bidukikije, u Rwanda ruzerakana aho ruhagaze nk’igihugu cyiteguye gushorwamo imari mu mishinga ibungabunga ibidukikije.
U Rwanda rukomeje guharurira amayira abashoramari mu nzego zitandukanye uhereye ku kwimukira ku bwikorezi, guteka no gutura byose bitangiza ibidukikije, ukageza ku gutera amashyamba no guteza imbere ubuhinzi bugezweho.
Kuri ubu mu Rwanda hakomeje kwiyongera imodoka na moto bikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Nubwo byatangiriye mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu hakomeje kurebwa uko ibyo binyabiziga byakubakirwa ibikorwa remezo mu bice bitandukanye b’Igihugu.
Ku bijyanye no kwimukira ku buryo bwo guteka butangiza ibidukikije, hakomeje kwimakazwa uburyo bwo gutekesha gazi, gukoresha imbabura zitangiza ibidukikije, n’amashyiga akoresha amashanyarazi n’ibindi.
Ku bijyanye no guteza imbere imiturire ifite ubudahangarwa ku mihindagukire y’ibihe, Umujyi wa Kigali ukomeje kuzamurwamo imiturirwa itangiza ibidukikije kandi hagenda himakazwa imiturire iha umwanya n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.
Ibyo binajyana na gahunda yo guteza imbere n’indi mijyi yunganira uwa Kigali, igakomeza gutezwa imbere himakazwa imishinga ishyigikira kubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagukire y’ibihe.
Nanone kandi, u Rwanda rugaragaza amahirwe y’ishoramari mu mishinga yo kuhira, no kwimakaza ubuhinzi bwa kijyambere butangiza ibidukikije hagamijwe kwihaza mu biribwa.
Uburyo bwo guteka butangiza buzibandwaho na AU
Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko uzibanda ku kugaragaza akamaro ko kwimakaza uburyo bwo guteka bitangiza ibidukikije nk’intwaro ikomeye ifasha Abanyafurika bakomeje kwagura imiturire yo mu mijyi.
Ni mu kuganiro ubuyobozi bwa AU bufatanyamo na Repubulika ya Tanzania ku wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guhangana n’ingorane zo kudakoresha uburyo butekanye bwo guteka: Umukoro w’Ubuyobozi.”
AU ivuga ko mu gihe ibihugu by’Afurika bikomeje gutera imbere mu bukungu n’imijyi ikarushaho kwaguka, usanga nibura hejuru ya 70% by’abaturage bagikoresha uburyo bwa gakondo bwo guteka.
Abayobozi b’ibihugu by’Afurika bamaze igihe kinini mu biganiro bigamije kwimakaza uburyo butangiza ibidukikije bwo guteka, bujyana no kwimakaza ishoramari ryongera ibisubizo birambye ku mugabane wose.
Kwimakaza uburyo bwo guteka butekanye bigira uruhare rukomeye mu kugera ku ntego ya 3 yo guharanira ubuzima bwiza n’imihereho myiza ndetse n’iya 13 yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).