Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya mbere cya ’Rwanda Open M25’ ku nshuro ya 3
Amakuru

Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya mbere cya ’Rwanda Open M25’ ku nshuro ya 3

SHEMA IVAN

October 12, 2025

Umufaransa Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya mbere cya “Rwanda Open M25” nyuma yo gutsinda Umudage Maik Steiner amaseti 2-1 (6-0, 5-7, 7-6(2)) kuri iki Cyumweru.

Uyu mukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali, ahakinirwaga iki cyumweru cya mbere kuva ku wa 6 Ukwakira.

Witabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa TG Automobile Technology, Wang Yu; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Karenzi Théoneste na Visi Perezida w’Agateganyo muri iri Shyirahamwe, Lt Col (Rtd) Fidèle Kamanzi.

Ni ku nshuro ya gatatu Denolly yegukanye iri rushanwa ribera i Kigali kuva mu 2023.

Kwegukana iri rushanwa byatumye ahabwa amadolari ya Amerika 4 612 n’amanota 25.

Bakina ari babiri, Umudage Maximilian Homberg ari kumwe n’Umubiligi Martin Van der Meerschen batsinze Umunya-Malaysia Darrshan Suresh n’Umuhinde Aditya Balsekar amaseti 2-0 (6-4, 6-4).

Icyumweru cyaryo cya kabiri kizakinwa guhera ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira kugeza ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Abakunzi ba Tennis bari bitabiriye iyi mikino ikomeje kubera ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ni we washyikirije Denolly igihembo
Umudage Maximilian Homberg wakinanaga n’Umubiligi Martin Van der Meerschen ni bo begukanye irushanwa mu bakina ari umwe
Karenzi Théoneste uyobora Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, ahemba Maik Steiner wabaye uwa kabiri mu bakina ari umwe
Umunya-Malaysia Darrshan Suresh n’Umuhinde Aditya Balsekar begukanye umwanya wa kabiri mu bakina ari babiri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA