Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yavuze ko ihuriro ridashobora gusubira inyuma kandi ko no mu nzozi bitarimo.
Yabigarutseho ku munsi w’ejo ku wa 07 Nzeri 2025 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’abakada (Cadres) ba AFC/M23 bamazemo iminsi 17.
Ni umuhango witabiriwe n’Umuyobozi w’abarwanyi ba AFC/M23, Gen Sultani Makenga, n’izindi nzego nkuru mu banyapolitiki b’ihuriro.
Nangaa yabwiye abakada ba AFC/M23 ko ihari kugira ngo habeho impinduka. Yagaragaje ko hari urubyiruko rurimo gufasha igisirikare kandi akizera ko umubyeyi wese witabiriye amahugurwa, yamenye impamvu barwana ndetse n’icyerezo AFC/M23 iganamo.
Yakomeje agira ati: “Abatekereza ko AFC/M23 izasubira inyuma, ibyo ntibiri mu nzozi zayo. Ntituzasubira inyuma, twateye intambwe yo kubohora Congo. Twifuza ko amahugurwa y’ubutaha yazabera i Karemi, Lubumbashi, Bandaka, Kisangani, i Bandundu na Kinshasa.”
Nangaa yavuze ko abakada ba AFC/M23 bamaze iminsi 17 mu mahugurwa bityo ko ari abakozi bagomba gukorera igihugu.
Ihuriro AFC/M23 mbere yo kugera i Kinshasa, Nangaa avuga ko hari byinshi bigomba gukorwa, asaba abitabiriye amahugurwa kohereza urubyiruko rwize, abenjeniyeri, abaganga n’abandi kuko ngo bakenewe kugira ngo bakomeze urugamba.
Yababwiye ko igihugu kitazubakwa n’Umunyamerika, Umushinwa ahubwo ngo kizubakwa n’abana bacyo.
Mu byumweru bibiri bamaze mu mahugurwa, abakada ba AFC/M23 bahawe amasomo atandukanye arimo amateka y’igihugu cyabo, amakuru y’urugamba n’impamvu yarwo, intekerezo za AFC/M23, uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu rugamba bariho.
Gen Makenga yibukije uko abanyekongo bababajwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Yagize ati: “AFC/M23 yishimiye abantu nkamwe mwaje gushyigikira impamvu turwanira, mukazana umusanzu wanyu kugira ngo mujyane na AFC/M23 muri uru rugendo.
Turi hano kugira ngo tubohore igihugu cyacu, tubohore abanyekongo bababaye igihe kirekire. Igihugu cyacu cyasenyutse igihe kinini biturutse ku miyoborere mibi ya Leta ya Kinshasa. Turi hano ngo turengere abanyekongo bose.”
Gen Makenga asobanura ko abakada baje gukurikirana amahugurwa kugira ngo bumve impamvu batangije urugamba kandi ko rugamije kubohora igihugu cyabo.
Agaragaza ko ari yo mpamvu bari mu mahugurwa kandi ko AFC/M23 yizeye ko babyumvise neza.
Igihugu cyarasenyutse bityo gikeneye kubohorwa, akavuga ko ari muri urwo rwego AFC/M23 yahisemo inzira y’intambara nka bumwe mu buryo bwonyine bwari busigaye.
Akomeza agira ati: “Ukurikije ibihe igihugu cyacu kirimo, amagambo yonyine ntahagije kugira ngo tubohore igihugu.”