Ikipe ya Côte d’Ivoire y’Abahungu na Misiri y’Abakobwa mu batarengeje imyaka 16 begukanye irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya Basketball ryaberaga i Kigali ku nshuro ya mbere mu byiciro byombi.
Ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, ni bwo hasojwe iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru bigera kuri bibiri ribera mu Rwanda, muri Petit Stade i Remera.
Umukino wa nyuma mu bahungu hagati ya Côte d’Ivoire na Cameroon watangiye wegeranye cyane buri kipe Itsinda. Agace ka mbere karangiye Côte d’Ivoire itsinze Cameroon amanota 15-12.
Mu gace ka kabiri, Cameroon yagarutse yiminjiriyemo agafu yegukana ako gace ku manota 9-8 nubwo Côte d’Ivoire yakomeje kuyobora umukino n’amanota 23-21 ya Cameroon.
Cameroon yari itegerejweho guhindura umukino mu minota 20 yari isigaye, ntiyabigezeho kuko yatsinzwe agace ka gatatu ku manota 15-9, ikinyuranyo kiba amanota 8.
Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yakomeje kongera ikinyuranyo cy’amanota binyuze mu bakinnyi barimo Minty Jean-Philippe Dylan Oka na Irené Raphael Ouédraogo, aka gace yagatsinzemo amanota 24-9.
Umukino warangiye Côte d’Ivoire itsinze Cameroon amanota 62-49 yegukana y’igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Mali yatsinze Misiri amanota 58-51.
Mu bakobwa, iri rushanwa ryegukanywe na Misiri itsinze Côte d’Ivoire 66-54 ni mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Cameroon itsinze Mali amanota 55-53.
Amakipe abiri ya mbere muri buri cyiciro ni yo yahise abona itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2026.