Cricket: Ikipe y’Igihugu y’Abagore yerekeje muri Botswana gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
Amakuru

Cricket: Ikipe y’Igihugu y’Abagore yerekeje muri Botswana gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

SHEMA IVAN

July 17, 2025

Ikipe y’Igihugu ya Cricket y’Abagore yerekeje muri Botswana, ahazabera imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu makipe abarizwa mu diviziyo ya kabiri.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2025, ni bwo iyi kipe yahagurutse i Kigali yerekeza muri Botswana.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu nk’u Rwanda, Botswana, Malawi, Cameroun na Lesotho.

Mbere yo guhaguruka ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, bwashyikirije iyi kipe ibendera ry’igihugu, buyisaba kuzitwara neza ikazamuka muri diviziyo ya mbere.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bimenyimana Marie Diane yijeje Abanyarwanda kuzitwara neza kuko babonye umwanya uhagije wo kwiga ku makipe bazahangana.

Ikipe izitwara neza izazamuka muri diviziyo ya mbere, ari naho hazamenyekanira izizabona itike y’Igikombe cy’Isi.

U Rwanda ruheruka kwitabira Igikombe cy’Isi mu 2023 binyuze mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 19.

Ikipe y’Igihugu igizwe na Bimenyimana Marie Diane, Uwase Merveille, Umutoniwase Clarisse, Ishimwe Henriette, Ikuzwe Alice, Ishimwe Gisele, na Irera Rosine.

Hari kandi Shimwamana Rosette, Murekatete Belyse, Niyomuhoza Shakira, Ingabire Georgette, Uwera Sarah, Usabyimbabazi Sylvie na Uwase Geovanis.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina na Lesotho ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025.

Umubitsi w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda, Srinath Vardhineni atanga impanuro ku Ikipe y’Igihugu
Ikipe y’Igihugu yagiye gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Botswana
Srinath Vardhineni na Uwimana Sonia bashyikiriza ibendera ry’igihugu, Kapiteni Bimenyimana Diane

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA