Umunyarwandakazi, Utagushimaninde Fanny w’imyaka 15, yanditse amateka yo gutsinda amanota menshi muri Cricket ari muto, akuraho agahigo kari gafitwe n’Umunya-Uganda, Proscovia Alako, wabikoze afite 16 bakina na Mali i Kigali mu 2019.
Yabigezeho ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda rwatsindaga Ghana mu irushanwa mpuzamahanga rya Nigeria Invitational T20 Tournament 2026 iri kubera mu Mujyi wa Lagos.
Utagushimaninde Fanny w’imyaka 15 n’iminsi 223, ari mu bakinnyi bari kuzamuka neza muri uyu mukino; yongeye kwigaragaza imbere ya Ghana mu mukino wa mbere w’iri rushanwa, ahita akora amateka yo gukina amanota 111 ku dupira 65. Uyu mukinnyi yabaye umukobwa wa mbere ku Isi ushoboye kurenza amanota 100 mu mukino, ari ubwa mbere akinnye iryo rushanwa.
Utagushimaninde yiyongereye ku bandi Banyarwanda bafite uduhigo muri Cricket barimo Uwamahoro Cathia, wanditse amateka atarakorwa n’undi muntu mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, yo kumara amasaha 26 atera udupira (batting) ataruhutse.
Hari kandi Ishimwe Henriette watowe nk’Umukinnyi mwiza ku Isi muri Werurwe 2023 na Eric Dusingizimana wanditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness World Record) kubera kumara amasaha 51 ahagaze ahantu hamwe atera udupira.
Ku rwego mpuzamahanga, Karen Louise Rolton ukomoka muri Australia ni we waherukaga guca ako gahigo ko gutsinda amanota menshi mu mukino umwe, aho yatsinze amanota 96 mu mukino wabereye mu Bwongereza tariki 2 Nzeri 2005.
Uyu munsi Karen Rolton ni rurangiranwa wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Criket muri Australia
Nanone kandi undi wayingayinze uyu Munyarwandakazi ni Stafanie Taylor ukomoka muri Jamaica, watsinze amanota 96 mu mukino umwe ku wa 27 Kamena 2008. Uyu munsi, ku myaka ye 31, na we amaze guhagararira ikipe yabereye kapiteni yitwa West Indies inshuro 280.




