Rutahizamu wa Al-Nassr n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yaguze imigabane ingana na 25% mu ikipe ya Almeria yo mu cyiciro cya Kabiri muri Espagne binyuze mu kigo cye cy’ishoramari cyitwa CR7 Sports Investments.
Ni amakuru yatangajwe n’iyi kipe binyuze mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026, nubwo hataramenyekana amafaranga yayitanzemo.
Critiano yavuze ko afite intego zo gukomeza gufasha umupira w’amaguru hanze y’ikibuga, kandi UD Almería ari ikipe nziza yo gukorana na yo.
Ati “Hari ibitekerezo mfite byinshi by’umusanzu natanga mu mupira w’amaguru birenze kuba mu kibuga. UD Almería ni ikipe yo muri Espagne ifite itangiriro ryerekana ejo hazaza heza. Nifuza gukorana na yo mu cyiciro gikurikiyeho cy’iterambere ryayo.”
Muri Gicurasi 2025, ni bwo iyi kipe ishaka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere muri Espagne, yaguzwe n’ikigo cyo muri Arabie Saoudite cya Saudi Investment Group (SIG), ari na yo mpamvu Umuyobozi Mukuru wayo, Mohamed al Khereiji, avuga ko Ronaldo azayifasha cyane.
UD Almería yamanutse mu mu Cyiciro cya kabiri mu 2024 irimo gushyiramo imbaraga ngo izamuke mu Cyiciro cya mbere aho kugeza ku munsi wa 27 wa shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 48 irushwa amanota abiri na Real Racing Club ya mbere.
