Croatia: Igitero cyagabwe ku ishuri cyahitanye umwana abandi barakomereka
Mu Mahanga

Croatia: Igitero cyagabwe ku ishuri cyahitanye umwana abandi barakomereka

KAMALIZA AGNES

December 20, 2024

Kuri uyu wa Gatanu Polisi ya Croatia yatangaje ko igitero cyagabwe  ku ishuri riherereye mu murwa mukuru, Zagreb, cyahitanye umwana w’umukobwa ufite imyaka 7, mwarimu n’abandi banyeshuri batanu barakomereka.

Polisi yavuze ko icyo gitero cyabaye ahagana saa yine za mu gitondo ku Ishuri rya Prečko aho uwakigabye yari umusore ukiri muto kandi akaba yatawe muri yombi.

Minisitiri w’Ubuzima, Irena Hristic yavuze ko uwakigabye afite imyaka 18, mu gihe ibitangazamakuru byatangaje ko afite imyaka 19.

Amashusho yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru bya Croatia yerekanye abana biruka bahunga ndetse Minisitiri w’Intebe, Andrej Plenkovic, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zikomeje gukora ibishoboka byose ngo hamenyekane neza ibyabaye.

Yongeyeho ko abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye i Zagreb.

Televiziyo y’igihugu cya Croatia yatangaje ko uwagabye igitero yinjiye mu cyumba cy’ishuri atangira kugitera abana.

Ibitero bigabwa ku mashuri ni ibintu bitamenyerewe muri Croatia ariko muri Gicurasi uyu mwaka byabaye ku gihugu gituranyi cyayo, ’Serbia’ aho umusore muto yarashe abantu 10 harimo; abanyeshuri 9 n’uwarindaga ishuri.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA